RDF yujuje isoko ry’amafi i Cabo Delgado

Sangiza iyi nkuru

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado yo mu majyaruguru ya Mozambique, zashyikirije abatuye Umujyi wa Mocimboa da Praia isoko ry’amafi rya kijyambere ziheruka kubuzuriza.

Igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko iri soko ryuzuye ritwaye abarirwa muri Frw miliyoni 25.

Kuri uyu wa Kabiri ni bwo habaye umuhango wo gutaha ririya soko, witabiriwe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Claude Nikobisanzwe n’inzego z’ubuyobozi muri icyo gihugu.

Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado, Valige Tauabo, yashimye Inzego z’umutekano z’u Rwanda kuri iki gikorwa, avuga ko bizafasha mu guhindura ubuzima bw’abatuye iyi Ntara basubiye mu byabo baturutse mu bice bitandukanye bari barahungiyemo batinya kwicwa n’ibyihebe byo mu mutwe wa Ahlu Sunna Wal Jammah.

Umuyobozi w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique, Maj Gen Nkubito Eugène, yavuze ko Inzego z’umutekano z’u Rwanda zitari i Cabo Delgado mu bikorwa byo gucunga umutekano gusa, ko zinafasha mu iterambere ry’iyi ntara.

Gen Nkubito yijeje ubuyobozi bw’iyi ntara gukomeza kubufasha mu gukemura ibibazo byose, mu rwego rwo kugera ku mahoro n’umutekano birambye.

Ibirori byo gutaha ririya soko byanaranzwe n’umukino wa gicuti w’umupira w’amaguru wahuje Inzego z’umutekano z’u Rwanda n’ikipe y’urubyiruko rw’umupira w’amaguru mu Mujyi wa Mocimboa da Praia.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *