Uwahoze ari umucancuro wa Wagner yasabye Ukraine imbabazi

Sangiza iyi nkuru

Andrey Medvedev umaze amezi abiri atorotse bagenzi be bo mu mutwe w’abacancuro wa Wagner PMC ukomoka mu Burusiya, yasabye imbabazi abaturage ba Ukraine.

Medvedev ubu uri mu buhungiro muri Poland yatangarije France 24 ko yarwaniye Wagner muri Ukraine kuva Nyakanga kugeza mu Gushyingo 2022, nyuma yo kubitegekwa n’abayobozi bakuru b’uyu mutwe w’abacancuro.

Ubusanzwe umuryango mpuzamahanga ushinja Wagner gukorera amabi atandukanye muri Ukraine, gusa Medvedev we yirinze kubitangaho amakuru arambuye, kuko ngo azayaha urwego rw’iperereza rwa Poland. Aremeza ariko ko abayobozi babo bakoze ibiteye isoni.

Medvedev yaboneyeho gusaba imbabazi abanya-Ukraine ku bwo kugira uruhare mu ntambara yaho. Arasaba Abarusiya kutajya mu rujijo, kuko ngo abayobozi bo mu Burusiya bayiteguye kubera inyungu zabo bwite.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *