Gereza ya Saint-Gilles yo mu Bubiligi imaze amezi atandatu icumbikiye umushoramari umenyerewe mu bucuruzi bwa kajugujugu z’ubwikorezi, Thierry Lakhanisky, aho akekwaho ibirimo kugira uruhare mu icurwa ry’umugambi wo guhirika ubutegetsi muri Repubulika ya demukarasi ya Congo.
Ikinyamakuru RTBF cyo mu Bubiligi kuri uyu wa 7 Werurwe cyatangaje ko Lakhanisky yatawe muri yombi tariki ya 13 Nzeri 2022 akurikiranweho icyaha cyo gucuruza intwaro mu buryo butemewe n’amategeko; aho ngo yazigurishije ibihugu byafatiwe ibihano, birimo ibyo muri Afurika no mu burasirazuba bwo hagati, ndetse n’imitwe yitwaje intwaro.
Ngo bikekwa ko Lakhanisky afitanye umubano wihariye na General John Numbi wayoboye Polisi ya RDC akaba n’Umugenzuzi Mukuru w’igisirikare. Ngo yateguraga guhirika ubutegetsi mu cyitwaga intara ya Katanga ifite umujyi ukomeye wa Lubumbashi.
Umunyamategeko w’uyu mushoramari, Me Emmanuel De Wagter, kuri uyu wa 7 Werurwe yageze mu rukiko. RTBF ivuga ko ku ihirikwa ry’ubutegetsi bwo muri RDC, yavuze ko ikigamijwe kitari uguha intwaro abigometse ku butegetsi, ahubwo ngo cyari uguha umutekano gahunda y’impinduramatwara yagombaga kugeza Katanga ku bwigenge.
General Numbi yabaye inshuti ikomeye ya Joseph Kabila wayoboye RDC. Yatorotse ubutabera mu mwaka w’2021, aho akekwaho uruhare mu rupfu rw’impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Floribert Chebeya n’umushoferi we Fidel Bazana, biciwe ku biro bikuru bya Polisi mu 2010.


