Itegeko rigena imikoreshereze y’umubiri w’umuntu n’uturemangingo ryitezweho kurokora benshi

Sangiza iyi nkuru

Abakora mu rwego rw’ubuvuzi mu Rwanda baremeza ko itegeko riherutse gutorwa n’inteko ishinga amategeko muri icyo gihugu, rigena imikoreshereze y’ingingo, uturemangingo n’ibikomoka ku mubiri, rizarokora ubuzima bw’abatari bake bajyaga bananirwa kujya kwivuriza mu mahanga kuko bihenze .

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatoye itegeko rigena imikoreshereze y’umubiri w’umuntu, n’uturemangingo mu mpera za Gashyantare.

Iri tegeko riteganya uko umuntu ubyemeye akanabishyira mu nyandiko akiri muzima, ashobora gutanga ibice by’umubiri we mu gihe yitabye Imana, ukifashishwa mu kwigishirizwaho cyangwa kuba yatanga ibice bimwe biwugize bigahabwa ababikeneye bakiri bazima.

Umuganga mu bitaro bikuru bya Gisirikare i Kanombe, Lt Colonel Dr Africa Gasana, ari na we uhagarariye urugaga rw’abaganga, yabwiye Ijwi ry’Amerika, ko iri tegeko rizatuma hari ubuzima bw’abatari bake burokoka.

Ministeri y’ubuzima ivuga ko nyuma y’iri tegeko hazakurikiraho ubukangurambaga bwo kwigisha Abanyarwanda gutanga bimwe mu bice by’ingingo ku bushake kandi ku buntu, mu gihe ari bazima cyangwa bagatanga uburenganzira ko ni baba batakiriho ingingo zabo zishobora gukurwaho zigahabwa abarwayi bazaba bazikeneye.

Abaturage bamwe batangiye kwakira neza ibigenwa n’iri tegeko.

Uwitwa Twizeyimana Froduald, wo mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Rulindo mu majyaruguru y’u Rwanda, yemeza ko n’ubwo atarasobanurirwa uko gutanga ingingo bikorwa, yumva yarutanga mu gihe yapfuye rukazafasha abasigaye.

Abaganga bavuga ko ingingo zikenerwa gusimbuzwa mu gihe zarwaye harimo impyiko, umwijima, urwagashya ndetse n’ibice bigize ijisho.

Minisitiri w’ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin yemeza ko usibye kugabanya amafaranga igihugu cyatangaga ku bajyaga kwivuriza mu mahanga, iyi gahunda izafasha no kwigisha abaganga.

Abaganga bemeza ko kugirango umuntu akurwemo urugingo, bisaba ko aba yarabyemeye mu gihe ariho ndetse akabishyira mu nyandiko.

Ministeri y’ubuzima itangaza ko iyi gahunda yatindijwe n’uko itegeko ritari ririho, kuko kugeza ubu ku bitaro byitiriwe umwami Faycal hamaze gutegurwa ibyangombwa byose bizifashishwa mu gusimbuza ingingo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *