Abadepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda bemeje umushinga w’itegeko rishya riha umugabo uburenganzira bwo kubona ikiruhuko cy’akazi mu gihe cyo kubyara k’umugore we.
Uyu mushinga wateguwe na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo, aho biteganyijwe ko iri tegeko rizahindura itegeko rimero 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo.
Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Kanyindo Karurangwa Fanfan, yasobanuriye abadepite ko impinduka z’ingenzi ziri muri uyu mushinga ari: ukugabanya amasaha y’akazi akava kuri 45 akagera kuri 40, kurinda umugore utwite aho umukoresha we abujijwe gusesa amasezerano na we kubera ko atwite, hamwe n’ikiruhuko cyo kubyara ku mugabo.
Byagaragaye ko mu gihe umugabo afite umugore wabyaye, aba akeneye kumwitaho by’umwihariko, bityo ko kuba nta tegeko rihari rimugenera ikiruhuko, bishobora kubangamira akazi ke. Iri tegeko ryitezweho kumworohereza.



