Umutwe wa Wagner w’Abacaanshuro b’Abarusiya watangaje ko ugenzura “ibintu byose mu burasirazuba bw’umugezi wa Bakhmutka,” mu gihe perezidansi y’u Burusiya yateye utwatsi amakuru y’ibitangazamakuru byo muri Amerika ku bitero ku miyoboro ya gaz ya Nord Stream .
Aba bacanshuro b’Abarusiya barigamba kugenzura byimazeyo igice cy’iburasirazuba bwa Bakhmut, nyuma y’amezi menshi y’imirwano ikaze muri uyu mujyi, u Burusiya bwiyemeje gufata.
Uwashinze Wagner Group Yevgeny Prigozhin yabitangaje kuri uyu wa Gatatu mu majwi ya Telegram.
Ati: “Ibintu byose mu burasirazuba bw’umugezi wa Bakhmutka birgenzurwa rwose na Wagner”.
Aa makuru ariko ngo ntabwo ashobora kugenzurwa mu bwigenge nk’uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ivuga, mu gihe ntacyo Ukraine yahise itangaza kuri ayo makuru. Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yahakanye amakuru ya gahunda yo kuva muri uyu mujyi.
Nyuma y’amezi y’imirwano muri Bakhmut no mu nkengero zayo, ingabo z’u Burusiya ziyemeje gufata uyu mujyi, iyi ikaba ishobora kuba intsinzi yabo ya mbere ikomeye ku rugamba mu mezi atandatu.
Abashinzwe ingamba n’abayobozi bo mu burengerazuba bavuga ko u Burusiya bwigaruriye umujyi cyaba ari ikimenyetso gikomeye kuruta agaciro.
Ku wa Kabiri, Minisitiri w’ingabo w’u Burusiya, Serge Shoigu, yari yatangaje ko kugenzura Bakhmut bizemerera Ingabo z’u Burusiya kugaba ibitero byimbitse muri Ukraine.


