Kohereza abimukira mu Rwanda bishobora gutangira mu mpeshyi

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yavuze ko ingendo zo kohereza mu Rwanda impunzi zishobora gutangira vuba muri iyi mpeshyi, aho yakomeje avuga ko ibihumbi by’abimukira bashobora kwimurirwa mu Rwanda muri iyo gahunda .

Minisitiri w’intebe yerekanye ko afite icyizere ko Guverinoma izakemura ibibazo by’amategeko kuri iyi gahunda byabujije indege iyo ari yo yose guhaguruka kuva iya mbere ihagarikwa n’Urukiko rw’Uburenganzira bwa Muntu (ECHR) muri Kamena umwaka ushize.

Kuri ubu uru rubanza ruri mu Rukiko rw’Ubujurire, nyuma y’uko Urukiko Rukuru rwemeje ko kohereza aba bimukira mu Rwanda byemewe n’amategeko, aho abimukira boherezwa ku itike imwe bakaza gusabira ubuhungiro mu Rwanda nk’uko iyi nkuru dukesha The Telegraphy ivuga.

Abajijwe uburyo indege zishobora guhaguruka vuba, Sunak yavuze ko abaminisitiri “bazareba uko batangira gushyira mu bikorwa” ubufatanye n’u Rwanda igihe ibibazo biri mu butabera bw’u Bwongereza bizaba birangiye.

Yavuze ko ibi “bishobora kuba” vuba bitarenze mu mpeshyi, kubera ko guverinoma “yiyizeye” mu rubanza rwayo. Aganira n’abanyamakuru i Dover kuri uyu wa Kabiri ushize, yagize ati: “Urukiko rw’ubujurire rugomba kuburanisha uru rubanza mu mpera za Mata kandi tuzafata icyemezo vuba nyuma yaho.

Ati: “Ubwo rero nitumara kurangiza imanza mu Bwongereza, tuzareba uko dutangira gushyira mu bikorwa ubufatanye n’u Rwanda.”

Yongeyeho ati: “Dukomeje kwigirira icyizere mu rubanza rwacu, kubera ko twatsinze mu Rukiko Rukuru, twizeye ko tuzanatsinda mu Rukiko rw’Ubujurire.

Abajijwe niba umubare uzoherezwa mu Rwanda ushobora kuba mu bihumbi, yagize ati: “Yego. Ndashaka kuvuga ko ari gahunda idafunze. ”

Ibi bije mu gihe u Rwanda rwiyemeje gutwara abimukira benshi nk’uko u Bwongereza bubisaba, kubera ko ku wa Kabiri Guverinoma yarwo yahakanye amakuru avuga ko bashobora kutarenga 200.

Yolande Makolo, umuvugizi wa guverinoma, yagize ati: “Dufite ikigo gisanzwe cyo kubacumbikiramo, Hope Hostel, gishobora kwakira abimukira 200 ako kanya. Indege nizitangira, tuzashobora kwagura byihuse kugirango twuzuze ibisabwa byose: dufitanye gahunda nyinshi n’amahoteri n’ibindi bigo dushobora gukoresha mugihe gito”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *