Kuri uyu wa Kabiri ushize, ingabo za Israel zagabye igitero mu nkambi y’impunzi mu mujyi wa Jenin muri West Bank, zihitana byibuze abantu batandatu bitwaje imbunda bo muri Palesitine, barimo n’umuntu wo mu mutwe wa Hamas ukekwaho kuba yararashe akica abavandimwe babiri mu mudugudu w’Abayahudi hafi y’umudugudu wa Huwara .
Ababibonye bavuga ko imirwano yatangiye nyuma y’uko abatuye muri iyo nkambi babonye abasirikare ba Israel bava mu gikamyo hafi y’inzu iri ku musozi ureba mu nkambi rwagati, maze abo bitwaje intwaro bahita barasa.
Mu mirwano yakurikiyeho, ingabo za Israel zagose inzu ukekwaho kuba yararashe abavandimwe yari yikinze hamwe n’abandi barwanyi, maze zikoresha misile irasirwa ku bitugu mu kurasa iyi nyubako, nk’uko byatangajwe n’igisirikare.
Minisiteri y’ubuzima ya Palesitine yavuze ko Abanyapalestine batandatu bishwe abandi 16 barakomereka. Umwe mu bapolisi ba Israel yarakomeretse bikomeye abandi batatu barakomereka byoroheje nk’uko tubikesha France24.
Igisirikare cyagaragaje ko umwe mu bitwaje imbunda ari uwitwa Abdel-Fattah Kharusha, umwe mu bagize umutwe wa kisilamu wa Hamas, cyavuze ko kuwa 26 Gashyantare yarashe Abanya-Israel babiri bicaye mu modoka yabo kuri bariyeri hafi y’umudugudu wa Huwara wo muri Palesitine mu karere ka West Bank kigaruriwe.
Nk’uko byatangajwe na Hamas na Islamic Jihad, abishwe bose ni abantu bitwaje imbunda bo mu mitwe yitwara gisirikare ya Hamas, Islamic Jihad na Fatah.


