Umubyeyi wa Chameleone yagize icyo avuga ku bahungu be bagaragaye basomana

Sangiza iyi nkuru

Proscovia Musoke, nyina wa Jose Chameleone na Weasel, yagize icyo avuga ku bahungu be bagaragaye basomanira mu ruhame, gusa abantu benshi bakabifata nabi.

Aganira na Pulse Uganda, Musoke yagize ati: “Uyu ni murumuna we. Ntabwo mbona ko ari bibi. Ni uko abantu babibonye mu ishusho ya Afurika.”

Chameleone yasomye Weasel ubwo bahuriraga ku rubyiniro mu gitaramo kiswe Gwanga Mujje cyabaye ku ya 24 Gashyantare ahitwa Lugogo Cricket Oval i Kampala.

Nyuma y’igitutu cya rubanda, yasabye imbabazi avuga ko yabikoze yishimye. Yavuze ko uwahoze ari Minisitiri w’ubuzima Mike Mukula yamugiriye inama yo gusaba imbabazi.

Chameleone ubwo yasabaga imbabazi kuri videwo yahererekanwe kuri Twitter yagize ati: “Ndasaba imbabazi mbikuye ku mutima. Byari imbaraga nyinshi, umunezero. Mubyukuri ndabyicuza. Ingufu zari nyinshi cyane, kandi bwari uburyo butari bwo, bwo kubisangiza Weasel, murumuna wanjye, kandi nanjye ndamusaba imbabazi mu izina rye. Urakoze cyane kuba wemeye imbabazi zanjye.”

Hagati aho, Proscovia Musoke yavuze ko yiteguye guhura na Pasiteri Martin Ssempa wifuzaga guhura na we kugira ngo baganire kuri iki kibazo. Ati: “Nta kibazo dufitanye. Ni umusaza, ndamwubaha, kandi ni umuntu w’Imana”.

Mbere y’uko Chameleone asaba imbabazi, Ssempa yari yatanze ikirego kuri Polisi asaba ko yatabwa muri yombi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *