Intumwa za UN zasabye ubuyobozi bwa RDC kutifata nk’ubutishoboye

Sangiza iyi nkuru

Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kibukije ubuyobozi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo ko budakwiye kwirengagiza inshingano bufite yo gushaka umuti w’ikibazo cy’umutekano muke kiri mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Umuyobozi w’intumwa z’aka kanama zimaze iminsi mu ruzinduko muri RDC, Ambasaderi Nicolas de Rivière, yabivuze ubwo yasubizaga uwamubajije niba hari icyo UN iteganya ku kibazo cy’abakomeje guhunga imirwano y’ingabo z’iki gihugu n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Ambasaderi Rivière yagize ati: “Ndashimangira ibi, UN ntabwo yakora byose, ntabwo yakwirengera byose. Ubuyobozi bwa RDC na bwo burabishinzwe, ingabo za RDC na zo zirahari. Mbese ni inshingano zibareba, UN irahari ikabafasha. Nta gisubizo cy’igitangaza, ntabwo ari UN izakemura ibibazo byose.”

Rivière uhagarariye u Bufaransa mu kanama ya UN gashinzwe umutekano, yatangaje ko kugira ngo ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC gikemuke, hakenewe ibiganiro bya politiki. Na none ati: “Ntimuzategereze ko UN izafata umwanzuro w’igitangaza, ntimuzategereze ko izakora mu cyimbo cy’ubuyobozi bwa RDC.”

Uruzinduko rw’izi ntumwa z’akana ka UN gashinzwe umutekano muri RDC rwatangiye tariki ya 9 Werurwe. Rurarangirira i Goma kuri uyu wa 12 Werurwe 2023.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *