FDLR: Abanyenduga n’Abakiga basubiranyemo, ese bazataha ari uko bamaranye?

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi ku Rwibutso rwa Bisesero ruherereye mu Karere ka Karongi, yagarutse ku buhemu bw’Interahamwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko aho zahungiye mu mashyamba ya Congo nazo ubwazo zasubiranyemo, zirirwa ziryana ubwazo.
Umuhango wabaye ku wa Mbere tariki ya 10 Mata 2017, Gen Kabarebe akaba yaratangarije abari aho ko n’ubwo Interahamwe zagerageje gushaka kugaruka gukora indi jenoside bikazinanira ko zigikomeje gushaka uburyo zakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati: “Imyaka ibaye 23 baranze kuvayo kubera ikintu kimwe gusa, icyaha bakoze n’umugambi wo gukomeza ingengabitekerezo no gukomeza kwica abantu, nibyo bibabitse muri ariya mashyamba”.
Yakomeje agira ati: “Kwa kuvangura kwabo kwabakukiyemo bagezeyo basubiranamo Abanyenduga n’Abakiga bacikamo ibice ubu aho bari intambara barimo n’iy’Abakiga n’Abanyenduga, niyo barwana”.
Ku bwe, Minisitiri w’Ingabo avuga ko umunsi bazaba bamaranye bitewe n’zi ntambara zabo birirwamo ahari aribwo bazafata inzira bakagaruka mu Rwanda.
Ati: “Umunsi bazamarana mu mashyamba ya Congo, nibwo batekereza ko bazagaruka ngo bakomeze jenoside. Ntabwo wajya muri ibyo, ntiwatekereza gutyo ngo uzagire icyo ugeraho, ntabwo bishoboka”.
Abatizaga umurindi Interahamwe n’ubu baracyaziri inyuma
Gen Kabarebe avuga ko abanyamahanga bagiye bafasha Leta yariho gutegura jenoside no kuyishyira mu bikorwa, uwo mugambi wo kubatera ingabo mu bitugu ngo ntibawutangiye mu 1994, ahubwo ni umugambi watangiye kera.
Ati: “Aba bantu rero bafatanyije n’abicanyi hano ari abanyamahanga, aba Bafaransa, batangiye kera, batangiye kera cyane, ari ingengabitekerezo ya Jenoside bayigizemo uruhare ari ukuyishyira mu bikorwa babigizemo uruhare, intambara yo kubohora igihugu cyacu mu 1990 itangira baraje barwanya FPR/Inkotanyi, barwana n’ingabo z’Inkotanyi guhera 1990”.
Yakomeje avuga ko bakomeje kurwana n’inkotanyi kugeza mu 1993 birangira urugamba rubananiye, ati: “Ndibuka ibitero bya Byumba mu 1992 bafatanyije n’izari ingabo za Leta icyo gihe za Habyarimana bararwanye baratsindwa, baratsindwa baranahunga, izo ni imbaraga zikomeye cyane kandi zishingiye ku kurwanira ukuri”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu gihe Inkotanyi zarwanaga zigamije kurengera Abanyarwanda, zirwanira ukuri ngo zibohore igihugu cyazo ndetse zinarwanira ukuri, Gen Kabarebe aribaza icyo Abafaransa barwaniraga kikamuyobera, Ati: “Umufaransa icyo yarwaniraga ni iki? Ubundi iyo urwanira ku ruhande rubi rutari urw’ukuri nubwo waba ufite imbaraga zingana gute ntabwo watsinda”.
Akomeza avuga ko n’ubundi aho izi Nterahamwe zahungiye muri Congo, abazifashaga n’ubu baziri inyuma bazitiza umurindi wo gukomeza kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside gusa akongeraho ko ntacyo bazageraho ko n’ubundi uwabatsinze ntaho yagiye.
Icyo abayobozi b’u Rwanda bavuga ku mbaraga z’Interahamwe, FDLR ubu
Brig Gen Joseph Nzabamwita, wari umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda mu kiganiro yagiranye n’imwe muri radiyo zo mu Rwanda, yagize ati: “FDLR ni abo kuvuga gusa (…), ubundi nta mbaraga bafite, ntazo habe na mba”. Aha Brig Gen Nzabamwita yasabye Abanyarwanda bose muri rusange kurushaho gukorana n’inzego z’umutekano batanga amakuru mu kwirindira umutekano.
Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru mu Ukwakira 2015, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yashimangiye ko mu buryo bwa gisirikare FDLR atari ikibazo gikomeye kuri Leta y’u Rwanda.
Ati: “Ntabwo mu buryo bwa Operasiyo ya gisirikare ari ikibazo gikomeye (FDLR), turi babiri gusa (Rwanda &RDC) kiriya ntabwo ari ikibazo cyamara igihe, ni ikibazo twarangiza mu buryo bworoshye”. Agakomeza avuga ko hari abayiri inyuma, ati: “FDLR buriya ibamo amacenga menshi cyane, ariya ni amacenga ya za Politike za Jenoside, zananiwe kuva mu nzira”.
Tariki ya 15 Gicurasi 2016, ubwo hashyingurwaga imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mirenge ya Mudende na Kanzenze mu Karere ka Rubavu, na bwo Minisitiri Gen. Kabarebe yakomoje ku mbaraga za FDLR.
Ati: “Bahunze ari benshi ariko ubu hasigaye bacye kandi nabo birirwa biba. Kandi nabyo ni igihe gito nabyo bigashira”.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’umuvugizi wa Leta ya Congo-Kinshasa, Lambert Mende muri 2015, ryagaragazaga ko ku butaka bwa Congo Kinshasa, hasigaye abarwanyi ba FDLR batarenga 400 ukuyemo impunzi zisanzwe zahungiye muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
Mende yatangaje iyi mibare mu gihe raporo za Loni muri Congo n’ingabo za Monusco zavugaga ko mu mashyamba ya Congo Kinshasa habarirwa abari hagati ya 1300 na 1500. Bitangazwa ko hasigaye ingerere mu gihe zikigera muri Congo zabarirwaga hejuru y’ibihumbi 10.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *