Umuryango w’umuraperi wo muri Afurika y’Epfo, Costa Titch uherutse kugwa ku rubyiniro agahita apfa watangarije abakunzi be ko umuhango wo kumwibuka ugiye gusubikwa.
Mu itangazo abagize umuryango wa Costa Titch bashyize ku mbuga nkoranyambaga, batangaje ko bababajwe no kumenyesha abamukundaga ko igikorwa cyo ku mwibuka kizasubikwa kubera ubusabe bwa bamwe bifuza kucyitabira.
Uyu muryango uti “Tubabajwe no kubamenyesha ko ibikorwa byo kwibuka Costa Titch bizasubikwa, ibi byatewe n’abafana ba hafi ba Titch bari mu gihugu ndetse no ku Isi yose bifuje kugira uruhare muri iki gikorwa batashobora kubigiramo uruhare bibaye bikozwe vuba.”
Umuryango wa Titch uvuga ko uzatangaza itariki nshya y’igikorwa cyo kumwibuka n’aho kizabera.


