Uburyo bwagufasha kwirinda gukubitwa n’inkuba

Sangiza iyi nkuru

Muri iki gihe cy’imvura, mu bice bitandukanye by’u Rwanda hari kumvikana ibyago biri guterwa n’imvura nyinshi ivanze n’imiyaga ndetse n’inkuba biri guhitana ubuzima bw’abatari bake.

Inkuba ni uruhurirane rw’ingufu zihurira mu kirere, zakubitana bigatanga izindi ngufu zo mu bwoko bw’amashanyarazi; ari byo twumva bikubita n’imirabyo. Ni byo bikomeretsa cyangwa bikica uwo bihuye nawe.

Ni gute twakirinda inkuba?

Hari uburyo twakoresha kugira ngo tugabanye ubukana n’ingaruka bishobora guterwa n’inkuba. Nk’uko bitangazwa na Polisi y’u Rwanda, mu gihe hagwa imvura ivanze n’inkuba n’imirabyo, abaturage barasabwa ibi bikurukira:

.Kwirinda kugama munsi y’igiti kiri cyonyine
.Kwirinda kugama ahantu hari amazu ya telefoni rusange, ku misozi hejuru, kuko ibyo byose byagira uruhare mu gukubitwa n’inkuba,
.Kwirinda gukorakora no gutwara ibintu bizwiho gutwara umuriro vuba. Ni ukuvuga ibyuma binyuranye nk’amakanya, umutaka, ferabeto, n’ibindi mu gihe ibyo byuma bisumba umutwe w’ubitwaye,

.Igihe uri mu modoka; ibuka gufunga ibirahure byose,
.Kwirinda gukorakora (gushyira intoki) mu madirishya arimo ibyuma bya giriyaje,
.Kwirinda kuba hafi cyangwa gukorakora ahantu hari za senyenge cyangwa se ibindi bikoresho bikoze mu byuma.
.Niba wumvise inkuba uri mu ishyamba, ibyiza ni ukuguma hagati ukirinda kujya mu nkengero zaryo.
.Kwirinda koga, kuguma cyangwa kugenda mu mazi mu gihe cy’inkuba. No kwirinda gukandagira mu mazi mu nzu ukoropa cyangwa umesa.
.Kwirinda gukoresha ibyuma bizamuka mu nyubako z’amagorofa, ari byo bita ascenceur (lift) igihe cy’imirabyo n’inkuba.
.Kwirinda gukoresha ibintu byose bikoresha amashanyarazi mu gihe utizeye neza ko inyubako yawe ifite “akarindankuba”.
.Niba uri ku igare cyangwa kuri moto, ibyiza ni ukubivaho kuko bishobora gutuma inkuba igukubita.
.Gukoresha ibyuma birinda inkuba (paratonnerre) ku nyubako.
.Kurinda ibikoresho bikoreshwa n’amashanyarazi hifashishwa ibyuma byabugenewe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *