Perezida Vladimir Putin yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI/ICC), kuri uyu wa Gatanu rwatangaje ko rwamaze gusohora impapuro zo guta muri yombi Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya rushinja ibyaha by’intambara.

Ni ibyaha CPI imushinja kugiramo uruhare kuva muri Gashyantare umwaka ushize, ubwo Ingabo z’igihugu cye zashozaga intambara kuri Ukraine.

Itangazo uru rukiko rwasohoye rivuga ko “Uyu munsi ku wa 17 Werurwe 2023, Urugereko rwa Mbere rw’iburanisha rya kabiri rw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwasohoye impapuro zo guta muri yombi abantu babiri bakekwaho gukorera ibyaha muri Ukraine: Vladimir Vladimirovich Putin na Madamu Maria Alekseyevna Lvova-Belova.”

Putin ashinjwa “kugira uruhare mu cyaha cy’intambara cyo kuvana abaturage (abana) no kubatwata mu buryo butemewe n’amategeko nyuma yo kuvanwa mu bice byigaruriwe muri Ukraine bakajyanwa mu Burusiya.”

Alekseyevna ureganwa na Perezida Putin ni Umurusiyakazi usanzwe akuriye Komisiyo ishinzwe uburenganzira bw’abana mu gihugu cye.

Ashinjwa kuba umucurabwenge wo kuvana abana benshi ku butaka bwa Ukraine bakajyanwa mu Burusiya, gusa we ahakana ibyo birego avuga ko ibyo yakoze ari ukurokora abana b’abanya-Ukraine bashoboraga kugirwaho ingaruka n’intambara.

Kugeza ubu ntacyo u Burusiya by’umwihariko uruhande rwa Perezida Vladimir Putin ruratangaza kuri ririya tangazo rya ICC.

Kugeza ubu kandi ntibiramenyekana niba Perezida Vladimir Putin azatabwa muri yombi akajya kuburanishirizwa muri ruriya rukiko rw’i La Haye mu Buholandi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *