Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Michel Sama Lukonde, yasabye ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’amajyepfo, SADC, gufasha igihugu cyabo kurwanya u Rwanda.
Ubwo yafunguraga inama y’abaminisitiri bo muri SADC, i Kinshasa kuri uyu wa 18 Werurwe 2023, Sama yavuze ko igihugu cyabo cyatewe, kandi ngo iyo kimwe kigize uyu muryango gitewe, ni nk’aho wose uba utewe.
Yagize ati: “Kubera ko byumvikana ko iyo umunyamuryango wa SADC iyo atewe, twese tuba dutewe, duhanze amaso SADC ngo idufashe kurwanya ikibi cyatewe n’ubushotoranyi bw’u Rwanda. Kuzana amahoro mu burasirazuba bwa RDC si inyungu za RDC gusa, ahubwo ni n’inyungu ku karere ka SADC mu gihe bifasha umuryango kugera ku ntego zawo.”
Sama yasabye ko SADC yategura inama yihutirwa yiga ku kibazo cya RDC. Ati: “N’uyu munsi, RDC izira ubushotoranyi bw’u Rwanda irasaba ubufatanye bwa SADC kugira ngo amahoro agaruke. Mboneyeho gusa inama y’abaminisitiri ya SADC kwiga ku buryo habaho inama idasanzwe yiga ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.”
U Rwanda RDC ishinja ubushotoranyi rwo rubihakanye kenshi, aho ruvuga ko ikibazo cy’umutekano muke kiriyo ari ingaruka z’imiyoborere mibi kandi kireba Abanyekongo gusa. Rusobanura ko nta nyungu rwaba rufite mu gutera iki gihugu kiri mu burengerazuba.
SADC igizwe n’ibihugu 16, bibiri muri byo: Afurika y’Epfo na Tanzania bifite ingabo mu mutwe w’ingabo kabuhariwe ushamikiye kuri misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye muri RDC, MONUSCO. Angola na yo ibarizwa muri uyu muryango w’akarere irateganya kohereza ingabo 500, zizajya kurinda umutekano w’ibice umutwe witwaje intwaro wa M23 usabwa kurekura.
Ingabo z’ibihugu bya SADC zihurira mu burasirazuba bwa RDC n’iziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), zo zifite by’umwihariko, inshingano yo kugenzura ibice M23 yambuye ingabo za Leta.


