Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi bahunze baba bashinze irindi huriro rya politiki ryiswe mu Gifaransa, Convention Des Mouvements Armes et partis Politiques (CMAP) bivugwa ko ryaba ryarashingiwe I Nyamata mu Rwanda ndetse rishyigikiwe na Hussein Radjabu.
Iri huriro rije risanga andi abiri y’ingenzi arwanya ubutegetsi bw’u Burundi ari yo; ADC Ikibiri ngo ryaje ryamagana amatora y’abakuru b’imidugudu mu 2010, ndetse n’ihuriro CNARED ryibumbiyemo amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi arwanya manda ya gatatu ya perezida Nkurunziza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amakuru yizewe agera ku rubuga rwa RPA dukesha iyi nkuru, avuga ko bitewe no kuba iri huriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi CNARED riyobowe na Charles Nditije, naryo ryifitemo ibibazo, itsinda rinini ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bateraniye I Nyamata mu Rwanda bagashinga irindi huriro rya politiki bise CMAP.
Impamvu yo gushinga iri huriro nk’uko amakuru avuga, ngo akaba ari ugushyiraho umutwe umwe ukomeye nk’uko biherutse gusabwa na Alexis Sinduhije.
Iri huriro rishya rero ngo rije risa nk’irisimbura CNARED mu bya politiki y’u Burundi nyuma y’aho abenshi bagiye bitandukanya na CNARED mu minsi ishize.
Hussein Radjabu wigeze kuba umuyobozi w’ishyaka CNDD mbere yo kugira ibyo atumvikanaho na perezida Nkurunziza agafungwa akabasha gucika uburoko, ni umwe mu bitandunyije na CNARED mu mezi 9 ashize, aho yavuze ko hari byinshi bitagenda neza muri iri huriro cyane cyane mu bijyanye no gusaranganya imyanya mu buyobozi bwaryo.
Iri huriro rishya CMAP biravugwa ko rigizwe ahanini n’abantu bahoze bakomeye muri CNDD-FDD, bafite uburambe mu byo kuyobora, kuri ubu hakaba hibazwa niba bagiye gushobora ibyo abandi bamaze iminsi bagerageza byarabananiye.
Hagati aho, abagize iri huriro bo ntacyo baratangaza ngo bemeze niba aya makuru ari ukuri.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com







