Impanuro polisi itanga nyuma y'inkongi y'umuriro yibasiye inyubako mu mujyi wa Kigali

Polisi y’u Rwanda irakangurira Abaturarwanda gufata ingamba zo gukumira inkongi z’imiriro birinda ibikorwa n’ikindi cyose gishobora kuzitera hagamijwe kwirinda ingaruka zazo zirimo gushya no kwangirika kw’ibintu bitandukanye, kubura ubuzima no gukomereka. Mu rukerera rwo ku itariki 13 z’uku Kwezi ahagana saa kumi n’imwe inzu y’ubucuruzi iri mu kagari ka Kabeza, mu murenge wa Muhima, akarere […]

Ibimenyetso simusiga byerekana ko Jenoside yateguwe-UBUHAAMYA

Kuri uyu wa 13 Mata 2017, ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe kwibuka Abatutsi bazize Jenoside yo mu 1994, hagaragaye ubuhamya bugaragaza ibimenyetso simusiga ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakorewe Abatutsi. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu mutangabuhamya yatangiye agira ati” Amazina yanje ni Karamaga Thadee, mvuka mu karere ka Burera mu ntara y’Amajyaruguru, nkaba narahoze ndi umusirikare […]

Perezida Kagame yakiriye ambasaderi w’u Bushinwa n’u Buhinde baje kubihagararira mu Rwanda

Kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Mata 2017, Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya uw’u Bushinwa n’u Buhinde guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, bakaba bahuriza ku mubano mwiza u Rwanda rufitanye n’ibihugu baje guhagararira. Amb.Rao Hongwei , uje guhagararira igihugu cye cy’u Bushinwa mu Rwanda, ambasade ifite ikicaro mu Rwanda, mbere […]

Ku nshuro ya mbere u Bwongereza bwemeje ko ibibera muri Sudani y’Epfo ari jenoside

Igihugu cy’u Bwongereza kiratangaza ko ubugizi bwa nabi buri kubera muri Sudani y’Epfo ari jenoside y’ubwoko iri gukorwa nk’uko byemejwe n’umunyamabanga ushinzwe iterambere mpuzamahanga, Priti Patel. Uyu mugore yatangaje ko hari ubwicanyi buri gukorwa amajosi y’abantu acibwa, abagore bafatwa ku ngufu, agasaba abayobozi b’amahanga gushyira ingufu mu guhatira guverinoma ya Sudani y’Epfo guhagarika ubwo bugizi […]

Hagiye gukoreshwa iturufu y’ubukerarugendo Musanze ibe umujyi ukurikira Kigali

Akarere ka Musanze gasanga kagiye gukoresha intwaro y’ubukerarugendo Kugira ngo kagere ku ntego yo kuba umujyi wa kabiri mu mijyi yunganira Kigali. Uretse kubungabunga no kurushaho gufata neza ibikorwa nyaburanga gafite, aka karere ngo kari gutunganya imishinga minini yo guteza imbere ubukerarugendo. Hamenyerewe ko ubukerarugendo mu Karere ka Musanze bushingiye ku gusura ingagi cyangwa kureba […]

Ukuri kurazwi; Jenoside ntiyabaye impanuka cyangwa ikiiza, yarateguwe- Makuza Bernard

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard Makuza yasabye abanyepolitiki ndetse n’Abanyarwanda muri rusange kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ari yo yatumye u Rwanda rugera mu icuraburindi ry’itsembabwoko ryakorewe Abatutsi mu 1994, bityo akemeza ko Jenoside yateguwe kandi igashyirwa mu bikorwa n’ubuyobozi bwariho. Ibi yabitangaje ubwo hasozwaga ku mugaragaro icyumweru cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 23 […]

Burundi: Haba hari ihuriro rishya ry’abarwanya ubutegetsi ryashingiwe mu Rwanda

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi bahunze baba bashinze irindi huriro rya politiki ryiswe mu Gifaransa, Convention Des Mouvements Armes et partis Politiques (CMAP) bivugwa ko ryaba ryarashingiwe I Nyamata mu Rwanda ndetse rishyigikiwe na Hussein Radjabu. Iri huriro rije risanga andi abiri y’ingenzi arwanya ubutegetsi bw’u Burundi ari yo; ADC Ikibiri […]

Uganda: Guverinoma iratangaza ko itazishyura miliyari 10$ yishyuzwa na Congo

Hashize imyaka igera muri 20 Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera rusaba Uganda kwishyura miliyari 10 z’Amadolari yishyuzwa na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kubera kuyisahurira umutungo no gukora ibyaha byibasiye inyokomuntu yakoreye mu burasirazuba bwa Congo mu mpera z’imyaka ya za 90. Amafaranga Uganda ivuga ko itazishyura nk’uko byemejwe n’intumwa nkuru ya leta yungirije, Rukutana. Mu 1999 […]

Rusizi: Ibuka irishimira uburyo urubyiruko kwitabira ibiganiro byo kwibuka

Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Rusizi, Nkurunziza Chaste avuga ko kuba umubare w’urubyiruko rwitabira gahunda zo kwibuka ugenda wiyongera uko umwaka utashye ari ikintu cy’ingenzi cyane, bikaba bitanga icyizere ko uRwanda rw’ejo hazaza ruzaba rutandukanye cyane n’urw’ejo hashize kuko uru rwo rwigishwa ibyiza rwigiye ku mateka mabi yaranze u Rwanda, agasaba n’urutaratera iyi ntambwe […]

Amafoto n’icyo abari abakozi ba MINAGRI bishwe muri jenoside bibukirwaho

Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) iribuka by’umwihariko abari abakozi bayo bayikoreraga mu bice bitandukanye by’igihugu. Ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter, iyi Minisiteri yagize ati: “MINAGRI iribuka Abanyarwanda bazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; by’umwihariko abari abakozi mu mishinga n’ibigo byayo”. Reba amafoto n’amwe […]

Impamvu zituma u Rwanda rw’ubu ari igihugu kitagendera ku idini

Amabwiriza mashya ya Minisitiri w’Intebe yabujije gukorera imihango ishingiye ku iyobokamana mu biro bya guverinoma yatumye bamwe babifata ukuntu gutandukanye. Bamwe barabibona nko kubangamira uburenganzira bwo gusenga mu gihe abandi babifata nko gukabya kw’amadini. Guverinoma y’u Rwanda ariko yo ibibona bitandukanye. Aya masengesho ngo yagiye abangamira itangwa rya serivisi no gukoresha nabi inyubako za guverinoma. […]

Burundi: Ishyaka MSD rya Alexis Sinduhije ryahagaritswe

Ishyaka MSD riri ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi ryafatiwe icyemezo cyo guhagarikwa amezi atandatu (6). Iki cyemezo cyo guhagarika ibikorwa bya MSD cyafashwe na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Pascal barandagiye uvuga ko iki cyemezo cyafashwe kubera impamvu 4 z’ingenzi: Iri shyaka ku ikubitiro rishinjwa gushing umutwe witwaje ibirwanisho urwanya ubutegetsi bw’u Burundi binyuze ku […]

Ruhango: Yatawe muri yombi azira kugerageza guha ruswa umupolisi

Polisi y’u Rwanda iributsa abanyarwanda ko ruswa no kunyereza ibya rubanda ari intandaro y’ubuzima bubi, gutakaza icyizere n’indangagaciro z’abantu n’umuco wabo, ko ruswa itera ubukene, ikamugaza, amaherezo ikica abantu n’igihugu cyose. Kuyikumira no kuyirwanya rero bikaba bisaba gushyiraho ingamba zihariye kandi zihamye. Mu ngamba zashyizweho na Polisi y’u Rwanda, harimo gushyiraho Ishami rya Polisi y’u […]

Kigali: Inzu y’ubucuruzi yibasiwe n’inkongi y’umuriro- AMAFOTO

Ahagana saa kumi n’ebyiri (06:00) z’igitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Mata 2017, nibwo inzu y’ubucuruzi iherereye ku muhanda uri munsi ya gare nshya yo mu mujyi yibasiwe n’inkongi y’umuriro. Mu gihe hataramenyekana icyaba cyayiteye, muri iyi nzu ibicuruzwa byari birimo byahiye birakongoka dore ko hakorerwagamo ubucuruzi bw’amapine n’ibindi byuma by’imodoka bishya. Polisi […]