Akarere ka Musanze gasanga kagiye gukoresha intwaro y’ubukerarugendo Kugira ngo kagere ku ntego yo kuba umujyi wa kabiri mu mijyi yunganira Kigali. Uretse kubungabunga no kurushaho gufata neza ibikorwa nyaburanga gafite, aka karere ngo kari gutunganya imishinga minini yo guteza imbere ubukerarugendo.
Hamenyerewe ko ubukerarugendo mu Karere ka Musanze bushingiye ku gusura ingagi cyangwa kureba agace k’ibirunga gaherereye muri ako karere. Nyamara ngo Akarere ka Musanze gafite ibyiza nyaburanga byinshi katarabasha kubyaza umusaruro no kubimenyekanisha nk’uko ingagi cyangwa ubuvumo bizwi. Akarere ka Musanze kavuga ko kwita ku bihari no kugaragaza ibitari byamenyekana aribyo bizatuma Umujyi wa Musanze wemezwa nk’umujyi ukurikira Kigali.
Agandeye kuri ibyo umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascene, avuga ko n’indi mijyi itanu bahiganwa yakwemeza ko Musanze yabasize. Aragira ati ”uyu mujyi urahiganwa n’indi igera kuri itanu kugira ngo hemezwe umujyi ushobora kuba uwa kabiri kuri Kigali, ariko nk’uko namwe amaso abaha, ndakeka abo ngabo turimo duhiganwa na bo, ni uko buri wese wenda adashobora kuvugisha ukuri kwe, nabo barabibona ko barimo bariruka ku babasize. Urebye ko turi aba kabiri kuri Kigali byo ntabwo ari igitangaza ibintu birigaragaza dufite ibikorwa byinshi bigaragaza ko ariko bimeze.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu mishinga minini ako karere kari gutunganya harimo umushinga ushingiye ku mateka wo kunoza no gutunganya ahazwi nk’ishyamba ry’Igihondohondo agace gaherereye ahitwa muri Nkotsi na Bikara aho akaba ariho abami bose bahererwaga imitsindo. Hari kandi kubaka ibikorwa by’ubukerarugendo n’imyidagaduro ku biyaga bya Burera na Ruhondo, kubaka umuhanda wihariye mukerarugendo azajya anyuramo atembera agace k’ibirunga kose.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ndabereye Augustin na we ashimangira ko ibyo bikorwa bizatuma akarere ka Musanze kamenyekana nk’ahantu h’ubukererugendo ku isi. Aragira ati” ni ukuvuga ko ibyo bikrwa byose bigomba kugira musanze iwabo w’abakerarugendo. iyo uvuze Hollywood, ushobora kumva ko ari iwabo w’ama filime, nuvuga Musanze wumve ko ari iwabo w’abakererugendo, ubwo nibwo budasa tugamije. Bivuze rero ngo tugendeye kuri ibyo turaba umujyi wa kabiri kuri Kigali”.
Uretse iyo mishinga mini igamije guteza imbere ubukerarugendo Umuyobozi w’Akarere ka Musanze anavuga ko hazanakomeza gutezwa imbere ibindi bikorwa bitandukanye by’ubukerarugendo mu bice by’Umujyi wa Musanze muri rusange. Agira ati ” si ibyo gusa nk’uko mubona Umujyi wa Musanze urimo uzamuka turimo turategura ahantu henshi tugomba gutegura hari nyaburanga cyangwa hagomba gukereza abakerarugendo bashimishijwe n’ibihari, turimo turategura ko abantu bataza bajya mu birunga gusa, ahubwo na hano mu mujyi hategurwamo ibishobora gutuma ba mukerarugendo bahakerererwa bakanezezwa nuko Musanze iteye”


Musanze ni akarere gafatwa nk’agace kiganjemo ubukerarugendo ku kigero cyo hejuru ( excellent touristic center )mu Rwanda. Muri rusange leta y’u Rwanda ifite gahunda yo guteza imbere ibikorwa by’ubukerarugendo mu ruhando mpuzamahanga nka rumwe mu nzego zitanga umusanzu munini mu bukungu by’igihugu. Ako karere karahiganwa n’imijyi itanu irimo uwa Muhanga, Huye, Rubavu, Rusizi, na Nyagatare izemezwamo umujyi wa kabiri kuri Kigali n’uko izaba ikurikirana nk’imijyi yunganira Kigali.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Twarabanye Venuste




