Ibimenyetso simusiga byerekana ko Jenoside yateguwe-UBUHAAMYA

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 13 Mata 2017, ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe kwibuka Abatutsi bazize Jenoside yo mu 1994, hagaragaye ubuhamya bugaragaza ibimenyetso simusiga ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakorewe Abatutsi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mutangabuhamya yatangiye agira ati” Amazina yanje ni Karamaga Thadee, mvuka mu karere ka Burera mu ntara y’Amajyaruguru, nkaba narahoze ndi umusirikare mu ngabo za FAR.
Mbere ya Jenoside nakoraga mu kigo cya gisirikare cya Kanombe muri batiment Militaire aho nari nshinzwe ibijyanye n’ibarizo rya gisirikare (Atelier), bitewe n’uko ibintu byose byategurwaga mbireba, ndashaka kubaha amakuru n’ibimenyetso byizewe ku itegurwa rya Jenoside mureke abahora bababeshya ngo yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.
Ahagana mu 1993, hari agahenge hagati y’ingabo zari iza leta n’umutwe wa FPR, icyo gihe umugaba w’ingabo Gen. Nsabimana Deogratias wiyitaga Castar, yanyuze mu mitwe yose y’ingabo no muri za Operasiyo zose z’ingabo mu gihugu, abwira abasirikare bose ngo igihe Inkotanyi zizongera gusohora isasu mu mbunda, abasirikare bari ku rugerero bazihangane mu minsi 3 gusa tuzaba twamaze guhanagura abandi baturimo, icyo ni icya mbere.
Icya kabiri, Col. Bagosora Theoneste yamaze ibyumweru 2 muri Tanzaniya, avuyeyo ntiyahitiye iwe, ahubwo yahise yerekeza mu kigo cya gisirikare i Kanombe aho twarengaga ibihumbi 4. Icyo gihe yaratubwiye ati “Inkotanyi zariye karungu none mufunge imikandara mukomeze, mwoze imbunda muzizibure, tugiye guhanagura abanzi baturimo.”
Icyo gihe twarabyumvise, abari baturiye ikigo barimo umusaza witwaga kabalisa, umugabo witwaga Munyakayanza wakoreraga abasirikare b’Ababiligi babagamu kigo i Kanombe, n’abandi benshi batangiye kwicwa bicishijwe inkoni n’amasasu bagahambwa mu kigo i Kanombe, icyo gihe hari imashini yirirwaga icukura aho kuroha Abatutsi bishwe, iyo mashini yakoreshwaga n’uwitwaga Rutura.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Icya 3, Njye bitewe n’uburyo nisanzuraga mu biro kubera n’imirimo nabaga mfite mu kigo, nagiye kureba Komanda wanjye, Maj Augustin wanyoboraga ngira ngo ampe impapuro zisaba ibikoresho twakoreshaga nsanga nta muntu urimo, mba nguye ku ibaruwa y’ibanga igira iti “ba komanda b’imitwe iri mu ntambara, ndabibutsa ko dushimangira umutwe w’Interahamwe ugakomera kuko umutwe w’Inkotanyi uzatubirindukana dore ko tugiye kuvanga ingabo. Inkotanyi zifite indi mitwe ikomeye hanze izayifasha kurwana mu gihe twe uwacu uzaba wamaze gutatana. Mu gihe rero izo ngabo ziri hanze zizaba zije kudurumbanya mu gihugu, Interahamwe zizabashe kwirwanaho.”
Icya4, Abajepe bigeze kugota urugo rw’uwitwa Kavaruganda wari umututsi bagamije kurimbura umuryango wese, ariko ku bw’abahirwe abandi baramuburira abasha gucika bataramugeraho.
Ikindi, Ikompanyi y’Abakomando yavuye i Kanombe igiye gutera uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Dismas Nsengiyaremye, na we uko yaje kumenya amakuru agacika nta wabimenya. Byakorwaga mu ibanga kandi nijoro.
Ibinyamakuru nka kangura No7, yariho ifoto ya Kayibanda yambaye ikositimu hashushanyijeho umuhoro, hariho amagambo agira ati “Batutsi bwoko bw’Imana, murareba uyu Kayibanda yarwanyije Inyenzi ziramutsinda, nimukomeza gushyigikira Inkotanyi, uyu muhoro uzabakata amajosi.”
Nimero 9 z’iki kinyamakuru, hariho ingabo nyinshi za FPR zifite imbunda ku rutugu, ziri kuri defile hejuru y’amasanduku menshi ariho n’imirambo n’uduhanga twinshi. Hariho amagambo agira ati “mwa Nkotanyi mwe, nimukomeze urugamba muzataha mu Rwanda muca hejuru y’imirambo.”
Hari n’ibindi binyamakuru bikangurira abantu ubwicanyi nk’ikitwaga Interahamwe, Umusambi, Medaille Nyiramacibiri, Umuranga n’ibindi.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ihanurwa ry’indege ya Habyarimana n’uko umurambo wa Agatha Uwiringiyimana wahishwe
Uyu mutangabuhamya yakomeje agira ati “murabizi ko nari chef wa Atoriye (Atelier), nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, ninjye wabajije amasanduku abantu bose bapfuye icyo gihe bashyinguwemo.
Abo bantu barimo Gen Nsabimana Deogratias, Col Sagatwa, Maj Bagaragaza wari ushinzwe ordonance ya Habyarimana, Dr Akingeneye, Ambasaderi Renzaho n’abandi,ninjye wabajishije amasanduku yo kubashyinguramo, bukeye ku itariki ya 7 banzanira imirambo ngo nyishyire muri Moruge (Morgue).
Ku itariki ya 8 Mata, mu ma saa tatu z’igitondo, ubwo nari ndi muri atoliye, nahamagawe n’intumwa ya Injenyeri Augustin Ntirihora wayoboraga umutwe w’ingabo, ngeze imbere y’ibiro bye nahasanze Ambilanse ambwira ko irimo umurambo wa Agatha Uwiringiyimana antegeka kujya kuwuhamba. Yagize ati “aka kanya, genda umuhambe saa munani ugaruke umbwira ko byarangiye.’
Bari bamurashe amasasu 2, rimwe mu gahanga irindi mu mutima aryamye kuri matera nshya binagaragara ko yaje avirirana agahita aryama agashiramo umwuka.
Namushyize mu isanduku nyisunikira mu yindi mirambo ya ba bantu bari bapfanye na Perezida Habyarimana, hanyuma mfata akandi gakipe k’Abasivili tujyana i Karama hari undi musirikare twari tugiye guhamba, saa munani zigeze mbwira uwari wantumye ko mbirangije.
Ingabo za RPF zimaze gufata ingoro ya Perezidansi, nibwo nasubiye ku bitaro i Kanombe mfata urufunguzo n’ikaramu nandika kuri ya Sanduku ya Agatha Uwiringiyimana amazina ye kugira ngo azamenyekane ashyingurwe mu cyumahiro.
Bashatse ku tumushyingura byihuse mu rwego rwo gusibanganya iby’urupfu rwe.
Ku tariki ya 9 nibwo banshinze kwegeranya imirambo y’ahari hazengurutse kwa Habyarimana ariko ntibatume ninjira ngo ndebe ibiri gukorerwamo imbere.
Ubwo ni nako nagendaga ndaruza abana basigaye ndabahungisha turagenda tugera za kongo aho ubushobozi nari mfite bwaje kunshirana kubera bari benshi ariko mbona n’abagira neza baramfasha ubundi nkajya njya no gusabiriza.
Naje guhunguka na ba bana bose tugera mu Rwanda, none ndashimira leta y’ubumwe yadukuye mu icuraburindi ubu tukaba turi Abanyarwanda.
Yasoje agaragaza ko Jenoside yateguwe kuva kera ndetse ko yashyizwe mu bikorwa n’abari abayobozi mu nzego zose harimo n’iz’umutekano ariko bakabanza kujya bikiza abo badahuje ubwoko.
Abanyepolitiki 12 bashyinguye mu rwibutso rwa Rebero barimo
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kavaruganda Joseph yari Perezida w’urukiko rusesa imanza n’urukiko rurinda ubusugire bw’itegeko Nshinga.
Rucogoza Faustin wari mu ishyaka MDR akaba yari Minisitiri w’Itangazamakuru
Ndasigwa Landouard yari mu ishyaka PL akaba yarigeze kuba Minisitiri muri Guverinoma y’inzibacyuho ndetse yanabaye Minisitiri w’umurimo n’imibereho myiza.
Kayiranga Charles , yari perezida w’ishyaka PL ku rwego rw’igihugu, ndetse aba n’umuyobozi w’ibiro muri minisiteri y’ Ubutabera.
Niyoyita Aloys, yari mu ishyaka PL akaba na we yari yaragenwe nka Minisitiri w’ubutabera muri guverinoma y’inzibacyuho no kunganira abantu mu mategeko.
Kabageni Venantie, yavuye muri MRND aba Visi perezida wa PL. yabaye depite muri CND mu 1988 ndetse aba na depite muri Guverinoma y’inzibacyuho.
Kameya Andre, yari umunyamakuru w’ikinyamakuru Rwanda rushya . Aza no kuba umunyamabanga mukuru mu ishyaka PL
Rutaremara Jean de la Croix , umujyanama muri Minisiteri y’ubucuruzi, inganda n’ubukorikori wo mu ishyaka PL
Rwayitare Augustin wo mu ishyaka PL , yabaye visi perezida w’iri shyaka mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibungo. Yari n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru.
Nzamurambaho Frederic , yari umuyobozi mukuru w’ishyaka PSD , yanabaye minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi.
Ngango Felicien, yari umuyoboke w’ishyaka PSD ari no mu barishinze. Yari umunyamategeko ndetse yanabaye umwarimu muri kaminuza nkuru y’u Rwanda.
Mushimiyimana Jean Baptiste wo mu ishyaka PSD, yakoze imirimo inyuranye ariko mu mu gihe cya Jenoside yari umujyanama mu bya Politiki muri MINITRAPE.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *