Sandra Teta wari warahukanye yasubiye kwa Weasel wemeje ko bitegura ubukwe

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Douglas Seguya Mayanja uzwi mu muziki wa Uganda nka Weasel, yatangaje ko ateganya gukora ubukwe na Sandra Teta nyuma y’uko uyu munyarwandakazi afashe icyemezo cyo kumugarukira.

Ku itariki ya 06 Mata ni bwo bivugwa ko Sandra Teta wari umaze igihe aba hano mu Rwanda yasubiye i Kampala, yakirwa ku kibuga cy’indege cya Entebbe na Weasel bari bamaze igihe babana nk’umugabo n’umugore.

Amashusho amaze igihe gito akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga yerekana aba bombi basomana.

Ni Weasel wagiye kwakira Teta i Entebbe amushyiriye indabo zarimo n’urwandiko rumumenyesha ko yari akumbuwe cyane.

Ati: “Mama star(akazina Weasel akunze kwita Teta Sandra) urakaza neza mu rugo wari ukumbuwe. Turagukunda.”

Ibya Weasel na Sandra Teta byatangiye kudogera muri Nyakanga umwaka ushize, mbere y’uko uyu mugore afata icyemezo cyo kugaruka mu Rwanda.

Byavuzwe ko uyu muhanzi yahohoteraga cyane uyu mugore, ku buryo hari n’amashusho ya Teta yagiye hanze afite ibikomere bivugwa ko yari yatewe n’inkoni z’uriya mugabo we.

Weasel mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru ryo muri Uganda, yemeje ko Teta yasubiye muri Uganda ndetse bakaba babanye neza.

Ati: “Yaragarutse nyuma y’amagambo yose yavuzwe. Umwana wanjye yaragarutse. Ndagukunda mukundwa niba uri kureba iki kiganiro.”

Weasel yunzemo ko ateganya gukorana na Sandra Teta ubukwe, ndetse ko umuhango gakondo ububanziriza uzwi mu kigande nka ‘Kukyala’ wamaze gutangira.

Ati: “Ubukwe bugomba kubaho. Iyo mihango yose igomba kubaho kubera ko nkunda umukunzi wanjye. Twabyaranye abana babiri, bityo ni ngombwa kubana byemewe n’amategeko.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *