Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuri iki cyumweru tariki ya 02 Mata 2023, yongewe gutorerwa kuyobora umuryango wa RPF-Inkotanyi mu myaka itanu iri imbere.
Umukuru w’Igihugu yatorewe mu nteko rusange ya 16 ya RPF Inkotanyi yabereye i Rusororo ku kicaro cy’uyu muryango.
Yatowe ku bwiganze bw’amajwi 2099 muri 2102 y’abanyamuryango batoye, angana na 99.8%. Yahigitse Harerimana Abdul Karim bari bahatanye wagize amajwi atatu yonyine angana na 0.2%.
Mu bandi batorewe kuyobora uriya muryango barimo Madamu Uwimana Consolée watorewe kuba Visi-Perezida wawo asimbuye Bazivamo Christophe wari ufite izo nshingano kuva mu myaka 21 ishize.
Ni mu gihe Gishoma Eric watsinzwe na Uwimana yahise agirwa Visi-Perezida wa Kabiri wa RPF Inkotanyi.
Umunyamabanga Mukuru w’uriya muryango yabaye Gasamagera Wellars watowe ku majwi 92.7%, we akaba yasimbuye Franà §ois Ngarambe wari umaze igihe muri izo nshingano.


