Perezida Kagame ahangayikishijwe no kubona uwazamusimbura

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame usanzwe ari n’Umuyobozi Mukuru wa FPR Inkotanyi yagaragaje ko ahangayikishijwe no kubona abazamusimbura kuri izi nshingano zombi.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje izi mpungenge kuri uyu wa 2 Mata 2023 ubwo yari amaze gutorerwa indi manda y’Umuyobozi Mukuru (Chairman) wa RPF ku majwi 99.8%. Ni umwanya yari ahatanyemo na Sheikh Harerimana Abdul Karim wagize 0.2%.

Perezida Kagame yashimiye abanyamuryango ba RPF bongeye kumugirira icyizere, ariko yongeraho ko iyo abona atorwa ku kigero nk’iki, aba yumva afite umwenda wo kuba atarabona abandi bakora nk’ibyo ashoboye gukora.

Yagize ati: “Nshimira icyizere mungirira kuva keraaa! Icya kabiri, iyo mwanshyizemo icyizere nk’iki buri gihe kandi bimaze igihe kirekire, harimo ibintu bibiri; kwishimira icyizere, hakaza n’ikindi gitandukanye n’ibyo.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje ati: “Numva mfite umwenda, hari ikikibuze tugomba guhora dushakisha uburyo bwo kukibona. Yiba byihutaga, uko dukora bigatuma haboneka undi wakora nk’ibyo muntorera gukora. Birasa n’aho ari n’icyaha mfite, kuvuga ngo wananiwe gukora n’abo ukorana na bo ku buryo twibonamo abandi bashobora gukora nk’ibyawe.”

Na none ati: “Buri munsi uko dusaba Kagame, hakaza Kagame, 99%. Mu buryo busanzwe kuki bitaba byiza? Ariko hari icyo kintu. Nunashaka, ntabwo ari ibyo kuba Chairman wa RPF gusa, ndanabyifuza ko byaba no ku buyobozi bw’igihugu. Mujye mumenya ngo iteka uko bigenda gutya, uko ngaruka mu nshingano mumpaye, uwo mwenda wo kugera kuri ibyo ni ko ugenda wiyongera.”

Muri RPF hatowe Umuyobozi Mukuru wungirije, Uwimana Consolée wasimbuye Christophe Bazivamo na Gasamagera Wellars wasimbuye Ngarambe Franà§ois ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *