Guverinoma y’u Rwanda irateganya gusubiza ibice bimwe ‘byitwa imijyi’ mu bikorwa by’ubuhinzi no kwemera ko ibikorwa by’ubuhinzi bajya bikorerwa mu bice by’imijyi imwe n’imwe.
Nk’uko Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yabisobanuriye abagize inteko ishinga amategeko kuri uyu wa 3 Mata 2023, ibi bizakorwa mu rwego rwo kubyaza umusaruro ubutaka bwera.
Dr Ngirente yavuze kuri iyi gahunda ubwo Depite Nizeyimana Pie yamubwiraga ko ikibazo cy’uko ubutaka bwera bukomeje kubakwamo, aho guhingwamo, kiri mu mbogamizi y’umusaruro ukomoka ku buhinzi mu Rwanda.
Uyu muyobozi yavuze ko bibaye byiza, ubutaka bwera butakabaye buturwamo, bityo ko mu turere hari gukorwa ibishushanyo mbonera byerekana ahakwiye guhingwa, ahakwiye kororerwa n’aho gutura.
Yagize ati: “Hari ahantu twitaga imijyi tuzasubiza mu buhinzi, mu mijyi imwe tukemera ko banahinga, igihe hataraturwa ndetse n’ahashyizwe ubuhinzi hazashyirwa mu miturire.”
Minisitiri w’Intebe yamaze impungenge abaturarwanda ko inyubako zitazasumba ubutaka buhingwa, kuko ngo biramutse bibaye byazateza inzara.


