IMF n’u Rwanda byumvikanye ku gusuzuma ibijyanye n’inguzanyo nshya

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 4 Mata, Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari cyatangaje ko cyageze ku msezerano yo ku rwego rw’abakozi n’u Rwanda kuri politiki ikenewe kugira ngo harangizwe isuzuma rya mbere ry’inguzanyo ya miliyoni 319 z’amadolari y’Amerika igenewe u Rwanda binyuze mu kigo gishya cya IMF cyo kwigira n’iterambere rirambye (RSF) .

Aya masezerano agomba gusuzumwa no kwemezwa n’ubuyobozi bwa IMF hamwe n’inama y’ubutegetsi y’ikigega, biteganijwe muri Gicurasi nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters.

IMF yavuze ko nyuma yo gusoza isuzuma, u Rwanda ruzabona amafaranga agera kuri miliyoni 74.6 z’amadolari y’inguzanyo.

Nyuma y’ibyumweru bibiri baganira n’abayobozi batandukanye muri leta, IMF yagaragaje ko u Rwanda rwazamutse cyane mu bukungu mu 2022 bitewe n’inganda na serivisi byunganiye umusaruro muke mu buhinzi no kudindira kw’ibikorwa by’ubwubatsi.

Yagaragaje ariko igitutu cyo guta agaciro kw’ifaranga ryatewe n’izamuka ry’ibiciro ry’ibiribwa kimwe n’ibiciro biri hejuru by’ibicuruzwa muri rusange ndetse n’imiterere y’ishoramari ku Isi yagabanyije uko u Rwanda rwari ruhagaze hanze.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *