Donald Trump yatangaje ko USA iri kwerekeza i Kuzimu

Sangiza iyi nkuru

Donald Trump wabaye Perezida wa 45 wa Leta zunze ubumwe za Amerika yatangaje ko iki gihugu kiri kwerekeza i Kuzimu bitewe n’ibikorwa abona ko ari bibi biri gukorwa n’ubutegetsi buriho.

Kuri uyu wa 4 Mata 2023, uyu munyapolitiki yitabye urukiko rwa Lower Manhattan muri Leta ya New York, aburana ibyaha bifitanye isano n’amadolari 130,000 yaba yarishyuye umugore witwa Stormy Daniels wakinaga umukino wo gusambana kugira ngo atazavuga ko basambanye mu 2016.

Umwaka w’2016 wari uw’ingenzi kuri Trump cyane ko ari wo yiyamamarizagamo kuyobora USA, bityo ngo gusambana na Stormy Daniels byari ishyano ku muntu wari ugiye kuyobora igihugu.

Trump arashinjwa ibyaha 34 ariko byose yabihakaniye mu rukiko rwa Lower Manhattan ndetse ubwo yageraga mu rugo rwe i Mar-a-Lago muri Florida, nk’uko The Telegraph yabitangaje, yasubiyemo ko ari ibihimbano kandi bisebya igihugu cyabo.

Uyu munyapolitiki, ashingiye kuri uru rubanza, yatangaje ko igihugu cye kiri kwerekeza i Kuzimu. Ati: “Amerika iri kujya i Kuzimu. Ntabwo natekerezaga ko ibintu nkibi byaba muri Amerika. Icyaha rukumbi nakoze ni ukurinda nta bwoba igihugu cyacu abashakaga kugisenya. Ni igitutsi ku gihugu cyacu.”

Trump kandi yatangaje ko nta kindi uru rubanza rugamije keretse kugira ngo gahunda ye yo kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu uzatorwa mu 2024 itazagenda neza. Yanagaragaje ko atizeye ubutabera kuko ngo umucamanza Juan Merchan umuburanisha amwanga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *