Abasirikare kabuhariwe barinda Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, ntabwo bazemererwa kwinjira mu cyumba cy’Inteko ishinga amategeko ya Ireland mu gihe azaba avugiramo ijambo mu cyumweru gitaha.
Ikinyamakuru The Irish Independent kivuga ko aba barinzi ba Biden bari bafite gahunda yo kuzinjira muri iki cyumba mu gihe azaba arimo, ariko kubera ko hari hasanzwe ibwiriza ryo kutinjiranamo intwaro, ntabwo bazabyemererwa.
Urwego rushinzwe umutekano wa Biden ngo rwari rwarasabye Leta ya Ireland ko habaho irengayobora, rwo rukemererwa kwinjiza abarinzi barwo muri iki cyumba, ariko ibiganiro byabayeho byanzuye ko ahubwo ikizabaho ari ukubashyira hafi y’umuryango wacyo uzaba ukinguye.
Mu ntera ya metero ebyiri, aba barinzi ngo bazaba bakurikirana neza ibibera mu cyumba cy’Inteko n’aho Biden azaba avugira ijambo, by’umwihariko, ku buryo hagize ikigenda nabi ku mutekano we, bazatabara byihuse.
Abarinzi ba Biden bazaba bemerewe kumuherekeza bafite intwaro ahandi hantu hose muri Ireland no mu bindi bice by’inyubako y’Inteko y’iki gihugu, Leinster House.


