Kinshasa: Batandatu bakatiwe icya burundu bazira Ambasaderi w’u Butaliyani

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rwa gisirikare rwa Kinshasa kuri uyu wa 7 Mata 2023 rwakatiye igifungo cya burundu abantu batandatu nyuma yo kubahamya icyaha cyo kwica Luca Attanasio wari Ambasaderi w’u Butaliyani, Vittorio Lacovacci wari umurinzi we na Mustapha Milambo wari umushoferi wa PAM.

Tariki ya 22 Gashyantare 2021, imodoka zarimo Ambasaderi Attanasio, Vittorio na Milambo zategewe igico ahitwa ‘Trois Antennes’ (Iminara Itatu) ubwo bavaga mu mujyi wa Goma, berekeza muri teritwari ya Rutshuru, baricwa.

Kuva mu Kwakira 2022, batanu ndetse n’undi watorotse ubutabera batangiye kuburanishwa. Mu rubanza rwabaye muri Werurwe 2023, ubushinjacyaha bwasobanuye ko abakurikiranwe bateze ba Ambasaderi Attanasio, barabashimuta, bajya kubicira muri Pariki ya Virunga.

Nyuma yo gusobanura uko iki cyaha cyakozwe n’aho abaregwa bahurira na cyo, ubushinjacyaha bwasabye urukiko rwa gisirikare kubahanisha igihano cy’urupfu, ariko bo basabaga kugirwa abere kuko ngo nta ho bahurira n’ibyabereye ku ‘Minara Itatu’.

Uru rukiko rwanzuye ko aba bantu ari bo bishe Ambasaderi Attanasio, Vittorio n’umushoferi Milambo, rubakatira igifungo cya burundu, cya kabiri gikomeye mu mategeko ya RDC hanyuma y’icy’urupfu, ndetse rubaca indishyi y’amafaranga y’Amanyekongo angana n’amadolari miliyoni 2.

Abanyamategeko bunganira abahamijwe icyaha batangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko bazajurira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *