Mu mujyi wa Goma, intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) hateganyijwe inama idasanzwe izahuza ba Minisitiri b’ingabo bo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC, mu minsi mike iri imbere.
Iyi nama yatumijwe na Minisitiri w’ingabo n’ababaye abasirikare, Jean Pierre Bemba, tariki ya 1 Mata 2023 ubwo yari mu nama y’umutekano i Bujumbura, yakurikiye iyahuje abagaba bakuru b’ingabo n’abakuriye ubutasi tariki ya 24 n’iya 25 Werurwe.
Nk’uko byasobanuwe n’Umuvugizi wa guverinoma ya RDC mu nama y’abaminisitiri yabaye kuri uyu wa 7 Mata, iyi nama y’abaminisitiri b’ingabo za EAC izaba igamije gusuzuma ikibazo cy’umutekano muri RDC, gukuraho urujijo rukomeye ruri hagati ya raporo z’abakuriye ubutasi muri aka karere no kureba kuri manda y’ingabo z’aka karere.
Kuri raporo y’inzego z’ubutasi z’ibihugu bya EAC, ntabwo Umuvugizi wa guverinoma yagaragaje aho ukuranya kwazo ku kibazo cy’umutekano muke muri RDC guherereye, cyangwa ngo agaragaze niba ari ko izi nzego zose zidahuza.
Nk’uko uyu Muvugizi yakomeje abibwira abagize guverinoma, Minisitiri Bemba aremeza ko azakurikiranira hafi ikibazo cy’umutekano muke muri RDC, ndetse akoreshe imbaraga zose kugira ngo gikemuke.


