Umuryango Al-Hikma Foundation ushamikiye ku idini rya Isilamu muri Tanzania kuri uyu wa 9 Mata 2023 wemereye abasore 50 kubakoreshereza ubukwe no kubishyurira inkwano.
Nk’uko byumvikana muri videwo ya The East African TV, byatangajwe na Sheikh Nurdin Kishki wari uhagarariye uyu muryango mu muhango wo kurangiza irushanwa rya Quran ryabereye muri Uhuru Stadium mu murwa mukuru wa Tanzania, Dar es Salaam.
Uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan nk’umushyitsi mukuru, hamwe n’abandi banyacyubahiro barimo n’abayoboke ba Isilamu baturutse hanze y’igihugu.
Sheikh Kishki yagize ati: “Nyakubahwa mushyitsi mukuru, turateganya gukoresha ubukwe urubyiruko 50. Tuzakoreshereza ubukwe abantu 50, inkwano tuzayishyurwa twebwe Al-Hikma Foundation.”
Uyu muyobozi yavuze ko ariko hari ibwiriza ry’uko umusore uzakoresherezwa ubukwe atemerewe gushaka umugore wa kabiri, kubera ko gushaka undi mugore bikorwa n’abantu bifite. Ati: “Nyakubahwa mushyitsi mukuru, uwiyongeza umugore nta nzara aba afite.”
Al-Hikma ivuga ko yashakaga gukoreshereza ubukwe abasore byibuze 100 cyangwa abarenga ariko ubushobozi buba buke. Icyakoze, yasezeranyije ko izakomeza kwifatanya n’abandi baba bafite ubushake bwo gushyigikira ingo nshya muri ubu buryo.



