Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yavuze ko igihugu cye kitazemera inkunga y’imiryango mpuzamahanga igisaba gushyigikira ubutinganyi.
Mu kiganiro aherutse kugirira kuri Mashariki TV, Perezida Ndayishimiye yabajijwe niba u Burundi bwihagije mu gihe butaterwa inkunga n’iyi miryango.
Yasubije ati: “Hari amashyirahamwe usanga azanye ibintu nawe utakwemera. None nk’umuntu yavuga ngo ‘Nzanye amafaranga kugira ngo mutere imbere, nimubanze munyemerere ko abagore n’abagore bazarongorana’ wayemerera?”
Perezida Ndayishimiye yavuze ko icyo yakorera iyi miryango ari ukuyirukana mu gihugu kuko ngo aya mafaranga iba izanye aturuka kwa Satani. Ati: “Wahita uvuga uti ‘Taha wowe, ayo mafaranga ni aya Shitani’. Ibyo ntidushobora kubyemera.”
U Burundi ni igihe cya kabiri mu karere kigaragaza mu buryo bweruye ko kitazashyigikira ubutinganyi. Uganda yo iri mu nzira yo kwemeza bidasubirwaho itegeko rihana abarangwa n’ibi bikorwa n’ababyamamaza kugeza ku gifungo cya burundu.


