Kenya: Abarimu bakubise umunyeshuri bimuviramo gutakaza agasabo k’intanga

Sangiza iyi nkuru

Abarimu bane bigisha mu ishuri ryisumbuye rwa Nyabisia muri Kenya bari mu mazi abira nyuma yo gukubita bikabije umunyeshuri wiga mu mwaka wa kane, bikamuviramo gutakaza agasabo k’intanga (ibya) kari kangiritse cyane.

Radiyo Capital FM isobanura ko uyu munyeshuri yakubiswe tariki ya 8 Mata 2023 nyuma y’aho umwarimu w’Imibare yamufashe akopera ikizamini yifashishije urupapuro yari yanditseho ibisubizo.

Ngo ubwo uyu mwarimu yamufataga, yamujyanye mu biro aho abandi barimu bari, bamuhondaguza insinga, ntiyagaragaza ikibazo gikomeye ako kanya, ariko ubwo yasubiraga ku ishuri, yatangiye kuva amaraso cyane mu dusabo tw’intanga no mu gitsina, ahamagarirwa abaganga.

Inkuru ikomeza ivuga ko uyu munyeshuri yajyanywe ku bitaro bya Ogembo, na byo bihita bimwohereza ku biri ku rwego rwo hejuru bya Hema, biramubaga, bimukuramo aka gasabo kangiritse.

Uyu munyeshuri yatangaje ko abarimu bamukubise nk’abagambiriye kumwica. Ati: “Ndemera ikosa ryo gukopera ikizamini. Nafashe na mwarimu wacu w’Imibare, ajyana mu biro, abarimu bose bari bahari batangira kunkubitisha insinga z’amaranyarasi, bantera imigeri, bari hafi kunyica.”

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kisii gaherereyemo iri shuri, Charles Kasses, yatangaje ko iperereza kuri iki cyaha ryatangiye kandi ko abapolisi boherejwe ngo bate muri yombi abarimu bavugwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *