Ubutasi bwa Kinshasa bwahuje Mwangachuchu n’u Rwanda mu buryo bukabakaba 10

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’ubutasi rwa Repubulika ya demukarasi ya Congo, ANR, rwahuje umushoramari akaba n’umudepite wo muri teritwari ya Masisi, Edouard Mwangachuchu, mu buryo bukabakaba 10.

Raporo y’uru rwego yifashishijwe n’Ubushinjacyaha ubwo bwagaragazaga ibimenyetso bishinja Mwangachuchu mu rukiko rwa gisirikare, aho akurikiranweho ibyaha bifitanye isano no kugambanira igihugu hamwe no kugihungabanya.

Iyi raporo, nk’uko Ubushinjacyaha bwabisobanuye, igaragaza ko: Mwangachuchu afite ibikorwa byinshi mu Rwanda, ashobora kuba ari muri diaspora nyarwanda, afite imishinga y’ishoramari mu Rwanda kandi ngo yaritabiriye inama zitandukanye mu izina rya RwandAir.

Bwakomeje buvuga ko: Mwangachuchu ashobora kuba ari mu banyamigabane ba RwandAir, yateganyaga kubaka inyubako i Remera mu mujyi wa Kigali, yasabye uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwo mu Rwanda kandi ngo afite gahunda yo “kwiba umutungo wa RDC akawujyana mu gihugu cye cy’u Rwanda”.

Kuri uyu wa 11 Mata 2023, abacamanza banafunguye isanduku ya Mwangachuchu byavugwaga ko yari ibitsemo ibimenyetso byakwifashishwa mu kumushinja. Ngo hagaragayemo ibirimo pasiporo 11 zirimo 6 ze (izisanzwe n’iz’abadipolomate) hamwe n’izindi 5 z’umugore we, gusa ntihavuzwe ibihugu zaturutsemo.

Mwangachuchu ahujwe n’u Rwanda muri ubu buryo bwose nyuma y’aho umunyamategeko we Me Thomas Gamakolo tariki ya 9 Mata 2023 atangarije ikinyamakuru 7 Sur 7 ko dosiye y’umukiriya we nta kintu kirimo, ko ahubwo azira imyumvire y’uko Umututsi w’Umunyekongo yitwa Umunyarwanda, ushyigikira u Rwanda na Perezida warwo ndetse n’ushyigikira M23.

Inkuru ya Me Gamakolo https://bwiza.com/?Mwangachuchu-arazira-imyumvire-Abanyekongo-bafite-ku-Rwanda-na-Kagame

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *