Uganda: Minisitiri w’Intebe aremeza ko adafite ubushobozi bwo kugenzura Minisitiri ukekwaho kwiba amabati

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Robinah Nabbanja, yumvikanye avuga ko adafite ubushobozi bwo kugenzura Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya Karamoja, Dr Mary Goretii Kitutu, ukurikiranweho kwiba amabati yagenewe abaturage.

Mu gihe Minisitiri Kitutu n’abandi bafite aho bahuriye n’ibikorwa bya Karamoja bakurikiranwe n’ubutabera nyuma y’aho amabati Leta yari yarageneye abaturage bo muri aka gace abuze, abarimo Nabbanja bakomeje gushyirwaho igitutu, basabwa gukurikirana iki kibazo.

Gusa Minisitiri w’Intebe Nabbanja yumvikanye muri aya majwi avuga ko atashobora gukurikirana ikibazo cyo muri Karamoja, bitewe n’uko abavugwamo nka Minisitiri Kitutu bize amashuri menshi.

Nabbanja yumvikana agira ati: “Bamwe muri aba bantu bize amashuri menshi. Urebye Hon. Kitutu, ni Dogiteri. Mu ihe ufite iyo sitati, uba warize cyane. Ntabwo nzi ukuntu mwakwitega ko mukurikirana.”

Ikibazo cy’aya mabati cyanagarugurukije Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, kuri uyu wa 11 Mata 2023 atangariza kuri Twitter ko cyamenyekanye bigizwemo uruhare n’itsinda ryo mu biro bye rishinzwe kurwanya ruswa n’inyerezwa ry’umutungo kandi ngo rizagikemura.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *