Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika iri i Maseru muri Lesotho yatangaje ko kuri uyu wa 14 Mata 2023 irerekana filimi ya Paul Rusesabagina yitwa ‘Hotel Rwanda’.
Iyi Ambasade yatangaje ko irerekana iyi filimi mu rwego rwo kugaragaza “inkuru y’ubutwari bwa Rusesabagina, ngo warokoye impunzi 1,200 mu gihe cya jenoside y’u Rwanda”. Iti: “Twamamaze amahoro, turwanye urwango.”
Ibyo iyi Ambasade ivuga ni byo bigaragara muri filimi, gusa mu gihe Rusesabagina yaburanishwaga ibyaha by’iterabwoba mu Rwanda mu Gushyingo 2021, Perezida Paul Kagame yatangaje ko iyi filimi ibara inkuru mpimbano.
Iyi filimi igiye kwerekanwa nyuma y’aho muri Werurwe 2023 Leta y’u Rwanda ifunguye Rusesabagina kubera imbabazi yahawe na Perezida Kagame no mu gihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe Abatutsi.
Abari barahungiye muri Hotel Mille Collines ivugwa muri iyi filimi basobanura ko Rusesabagina wari umuyobozi (Manager) wayo yabishyuzaga amafaranga kugira ngo atabasohora bakajya kwicwa, bakabishingiraho bavuga ko nta butwari yagize bwo kubarokora.


