RDC irateganya gufungura dosiye y’ubutabera ya Laurent Nkunda na Makenga

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Repubulika ya demukarasi ya Congo irateganya gufungura dosiye y’ubutabera ya General Laurent Nkunda wabaye Umugaba Mukuru w’umutwe witwaje intwaro wa CNDP, Gen. Sultani Makenga uyobora abarwanyi ba M23 n’abandi bafite aho bahurira na bo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 13 Mata 2023, Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yatangaje ko kugira ngo ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu cyabo gikemuke burundu, abagiteje bagomba gukurikiranwa n’ubutabera mu minsi iri imbere.

Muyaya yagize ati: “Mu minsi iri imbere tuzibanda ku butabera. Niba dushaka ko ukwisubiramo kw’intambara mu burasirazuba kurangira, ni ngombwa kubahana. Twabonye Ntaganda n’abandi kuri CPI n’ibyaha byose bakoze muri Kivu iyi myaka yose, Nkundabatware, Jules Mutebutsi, Sultani Makenga, aba banyabyaha bagaragara ntabwo baragezwa mu butabera.”

Guverinoma ya RDC igaragaje ko yifuza ko nka Makenga, by’umwihariko, agezwa mu butabera, mu gihe amahanga ari kugerageza guhuza ubutegetsi bw’iki gihugu kugira ngo impande zombi zumvikane, zishake igisubizo cyatuma zitongera guhangana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *