Muri Sudani haravugwa Coup d’à‰tat ya gisirikare

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka i Khartoum mu murwa mukuru wa Sudani aravuga ko muri iki gihugu hashobora kuba harimo kugeragezwa Coup d’à‰tat ya gisirikare.

Amakuru avuga ko kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Khartoum birimo akarimo ingoro y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’icyicaro Gikuru cy’Ingabo humvikanye urusaku rwinshi rw’amasasu.

Kugeza ubu umutwe witwaje intwaro wegamiye kuri Leta ya Sudani uzwi nka Rapid Support Force (RSF) ni wo Sudani ishinja gushaka guhirika ubutegetsi.

Ni umutwe uyoborwa n’uwitwa Mohamed Hamdan Dagalo uzwi cyane ku izina rya Hemedti.

Igisirikare cya Sudani mu itangazo cyasohoye cyavuze ko “RSF kuri ubu ni umutwe w’inyeshyamba zirimo ziragerageza guhirika Guverinoma.”

Kugeza ku manywa yo kuri uyu wa Gatandatu amakuru avuga ko uriya mutwe wa RSF wari wamaze gufata agace gakoreramo Ikigo cya Sudani cy’itangazamakuru, ndetse ngo wari wanamaze gufunga amateme ahuza uduce dutandukanye tw’Umujyi wa Khartoum.

Bivugwa ko abarwanyi babarirwa mu 10,000 b’uriya mutwe ari bo bari muri Khartoum cyangwa hafi y’uyu mujyi.

Hari amakuru kandi avuga ko RSF yaba yafashe ibirindiro by’ingabo zirwanira mu kirere biri mu mujyi wa Marawi ndetse n’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Khartoum.

Amashusho ari gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga yerekana zimwe mu ndege zari kuri iki kibuga zicumba umwotsi bikekwa ko zaba zirimo gushya.

Andi mashusho yerekana indege z’intambara z’Igisirikare cya Sudani ziri gusuka ibisasu mu bice bitandukanye bya Khartoum.

Amakuru kandi avuga ko Ingabo za Leta ya Sudani zarunze ibifaru by’intambara ndetse b’abasirikare badasanzwe kuri za bariyeri zitandukanye z’i Khartoum ndetse no mu yindi mijyi.

Hemedti ushinjwa gushaka guhirika ubutegetsi, asanzwe ari Umuyobozi wungirije w’inama ya gisirikare iyoboye Sudani mu buryo bw’inzibacyuho.

Bivugwa ko amaze iminsi adacana uwaka na sebuja, Gen Abdel Fattah al-Burhan bayoboranye Sudani kuva muri 2019 nyuma y’ihirikwa ku butegetsi rya Omar Al Bashir.

Umutwe wa RSF wari umaze iminsi ushakisha abarwanyi mu mujyi wa Marawi.

Bivugwa ko kuri uyu wa Gatandatu Ingabo za Leta ya Sudani zagabye ibitero ku birindiro bitandukanye by’uriya mutwe biri muri uriya mujyi, ari na byo byabaye intandaro y’imirwano.

Imirwano ikomeye hagati y’impande zombi amakuru avuga ko yabereye ku kiraro cya White Nile Bridge gihuza imijyi ya Khartoum na Omdurman; bijyanye no kuba buri ruhande rwashakaga kucyigarurira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *