Leta ya RDC irashinja u Rwanda gutuma idahemba abakozi bayo

Sangiza iyi nkuru

Ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo burashinja u Rwanda gutuma budahemba abakozi ba Leta umushahara w’ukwezi kwa Gashyantare na Werurwe 2023.

Mu nama yahuje Minisitiri w’abakozi ba Leta, Jean-Pierre Lihau n’abahagarariye ihuriro ry’abakozi ba Leta tariki ya 13 Mata 2023, uyu muyobozi yasobanuye ko intambara avuga ko igihugu cyabo cyashojweho n’u Rwanda mu burasirazuba yataumye hakoresha amafaranga atari yarateganyijwe.

Minisitiri Lihau yagize iti: “Ibyashowemo amafaranga byihariye bitewe n’ikibazo cy’umutekano cyatewe n’intambara y’ubushotoranyi twashojweho n’u Rwanda byateye ubukererwe bw’imishahara ya Gashyantare na Werurwe. Turabizeza ko turi gukora ku buryo imishahara yakongera kujya itangwa nk’uko bisanzwe.”

Nk’uko radiyo na televiziyo bya RDC byabitangaje kuri uyu wa 14 Mata, iyi nama yabayeho nyuma y’aho Minisitiri Lihau asabwe gutanga ibisobanuro, mu gihe abakozi ba Leta batakambaga basaba kwishyurwa imishahara yabo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *