Abaturage bari bategereje ko abasirikare bagituritsa

Nyaruguru: Igisasu cyateguwe mu ishyamba hafi y’inzira

Sangiza iyi nkuru

Igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade (grenade) cyagaragaye mu ishyamba hafi y’inzira nyabagendwa mu mudugudu wa Kalimba, akagari ka Raranzige, umurenge wa Rusenge mu karere ka Nyaruguru. Inzego z’umutekano zahageze, ziragitegura zigiturikiriza hafi aho ngaho.

Ibi byabaye kuri uyu wa 16 Mata 2023. Nk’uko Munyankindi Louis, umuyobozi w’Isibo icyo gisazu cyari gitezemo abivuga, iyo gerenade yabonywe n’umugore wari ugiye kwica imegeri muri iryo shyamba ku mugoroba w’ejo.

Munyankindi yagize ati: “Ni umugore wari ugiye kwica imegeri muri iryo shyamba wakibonye. Yarakirebye arakimenya aradutabaza. Natwe tubimenyesha inzego zidukuriye.’

Ubwo Bwiza yahageraga mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Mata 2023, igisasu cyari kitarategurwa, ariko Inkeragutabara zari ziharinze. Nyuma ni bwo abasirikare babishinzwe bahasesekaye baragitegura bagiturikiriza hirya, aho abantu badatuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusenge, Umuhoza Josephine, yasabye abaturage kuba maso bakirinda gukinisha ikintu babonye batakizi. Ati: “Abaturage bajye birinda gukinisha ikintu cyose babonye batazi, ahubwo batangire amakuru ku gihe nk’uko babikoze ub ungubu.”

Umwe mu nkeragutabara wari uhari yabwiye Bwiza ko uko byagaragaraga, igisasu cyasaga nk’aho ari umuntu wakihabitse ngo azagaruke kugifata kuko kitari giteze. Yagize ati: “Gerenade ndayizi. Iriya ntabwo yari iteze kuko yari icuritse inkondo yayo ireba hasi. Uwayihashyize yari yarayihishe ngo nibishoboka azagaruke ayihakure.”

Abaturage bishimye inzego z’umutekano zabatabaye vuba zikabakiza icyo gisasu.

Abaturage bari bategereje ko abasirikare bagituritsa
Abaturage bari bategereje ko abasirikare bagituritsa

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *