chinese-man-12.png

Umusore yapfukamiye inkumi amasaha 21 bifata ubusa

Sangiza iyi nkuru

Umugabo ukomoka mu gihugu cy’Ubushinwa uzwi ku izina rya Li, yafashe umwanya ungana n’amasaha 21 apfukamye imbere y’ibiro by’aho umukobwa bahoze bakundana akorera ngo yongere kumwigarurira ariko biranga bifata ubusa .

chinese-man-12.png

Ibi byabaye ubwo uyu musore yari yamaze kugira umubabaro udasanzwe nyuma yo gutandukana n’uwari umukunzi we ariko nyuma akaza kumusanga aho akorera ngo amusabe imbabazi ku bityo babe basubirana.

Uyu mugabo ngo ahagana mu gitondo cya kare mu mu minsi ishize, nibwo yafashe indabo azindukikira ku biro byaho uwo mukobwa akorera arapfukama imvura y’amahindu imucikiraho ariko yanga kuva ku izima.

Yategereje amanywa yose apfukamye ijoro naryo riracya ariko biba iby’ubusa, umukobwa amwima amaso ,amatwi n’umutima kugeza ubwo Polisi yahageze ngo irebe ikibazo gihari.

Polisi ikimara kuhagera uwo musore yayisabye ko yamuha amahoro ngo kuko nta tegeko na rimwe yigeze yica.

Yagize ati”Gupfukama hano hari amategeko nigeze nica? Niba ntayo nishe rero mundeke”

Ibi byarangiye agiriwe inama yo kuva aho ahubwo akagend akigenzura akisubiraho bityo akegera umukobwa kugeza yongeye kumwisubiza n’aho ubundi ngo inzira yari yahisemo yo gupfukama imbere y’ibiro by’aho akorera ari ubuyobe.

Ndacyayisenga Fred

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *