Lt Col. Baratuje ubwo yakiraga intumwa ya Musenyeri

M23 yakiriye intumwa ya Musenyeri wa diyosezi ya Goma

Sangiza iyi nkuru

Umushumba wa diyosezi gatolika ya Goma, Musenyeri Willy Ngumbi, yohereje intumwa, isura abakirisitu bo muri gurupoma ya Jomba muri teritwari ya Rutshuru, ihabwa ikaze n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Tariki ya 16 Mata 2023 ni bwo Musenyeri Ngumbi yohereje iyi ntumwa. Mbere yo kujya imbere yabo, Lt Colonel Julien Baratuje Mahano wa M23 wari wambaye impuzankano y’igisirikare yayigaragarije ko bishimiye kuyakira.

Lt Col. Baratuje yagize ati: “Murabizi uburasirazuba bw’igihugu cyacu bwabuze amahoro, Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo na Ituri abantu baricwa kubera ubwoko bwabo, ibyo byose bisobanura ubuyobozi bubi. Mubyeyi uhagarariye Musenyeri turagushimira na none tuvuga tuti ‘Ikaze iwawe, ikaze iwacu’, Imana ikomeze kugushoboza mu mirimo yanyu ya buri munsi. Imana ibahe umugisha kandi abakirisitu bose ba Jomba turabakunda cyane, Imana ibahe umugisha.”

Muri videwo yatangajwe n’ikinyamakuru Goma 24 gikorana na M23 ntabwo humvikanamo ubutumwa Musenyeri yageneye abakirisitu bo muri Jomba cyangwa se ubwo yahaye uyu mutwe witwaje intwaro.

Lt Col. Baratuje ubwo yakiraga intumwa ya Musenyeri
Lt Col. Baratuje ubwo yakiraga intumwa ya Musenyeri

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *