111-5.jpg

Alikiba mu marenga yo kwigarurira uwahoze ari umugore we

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Alikiba ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya nyuma y’amezi atari macye atandukanye n’uwahoze ari umukunzi we, kuri ubu yaciye amarenga ko bashobora kongera gusubirana .

111-5.jpg

Kuri uyu wa mbere nibwo ku mbuga nkoranyambaga hiriwe amakuru avuga ko ashobora kongera gusubirana na Amina Khaleef wahoze ari umugore we.

Ibi byashimangiwe n’amagambo yanditse ku mbuga ze amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko, ibintu byatangaje benshi kuko hari hashize igihe nta n’umwe uvugisha undi.

Abinyujije ku rukuta rwa Instagram,Alikiba yashyizeho ifoto ya Amina ahagatiye umwana hanyuma arenzaho amagambo avuga ko ari nyina w’umwana(Mama watoto).

alikiba1.jpg

Akimara kwandika aya magambo Khaleef nawe yahise ajya ku rukuta rwe yandikaho amagambo agira ati” thank u baba watoto” ashaka gusobanura ko ari papa w’umwana.

Mu mwaka wa 2022 nibwo aba batandukanye nyuma y’umwuka utari mwiza wari hagati yabo.Uko iminsi yagiye ishira niko abakunzi babo bagiye babotsa igitutungu kugirango basubirane ariko biba iby’ubusa.

uuuu.jpg

Mu gihe bari bakimara gutandukana Khaleef yafashe instagram ye yishimira ko yamaze kubona gatanya ndetse afata amafoto yose arikumwe na Alikiba kuva 2018 arayasiba.

kiba22.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *