Ingabo z’umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba ziri mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo, EACRF, zagaragaje ukuri ku mirwano yavuzwe hagati yazo n’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Mu cyumweru gishize, bamwe mu banyamakuru bo muri RDC batangaje ko abarwanyi ba M23 bagabye igitero ku ngabo z’u Burundi muri teritwari ya Masisi, zibasubiza inyuma, zifatamo bamwe ndetse zibambura n’intwaro bari bafite.
Uwitwa Justin Kabumba utangaza amakuru abogamiye kuri Leta ya RDC, tariki ya 19 Mata 2023 yatangaje ko imirwano y’ingabo z’u Burundi zibarizwa muri EACRF “na M23” yabereye ku muhanda wa Kibati-Magera munsi y’agace ka Kilolirwe.
Kuri uyu wa 17 Mata 2023 ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, komanda wa EACRF, Maj. Gen. Jeff Nyagah yabajijwe niba koko M23 yaragabye igitero ku ngabo z’u Burundi, asobanura ko nta kigaragaza ko imirwano yabaye yahuje izi mpande zombi.
Gen. Nyagah yagize ati: “Nta kimenyetso dufite cy’uko ingabo z’u Burundi zarwanye na M23 kubera ko, uko tubizi, Sake yagenzuwe nk’agace M23 yavuyemo. Dushingiye ku iperereza twakoze ndetse n’ubugenzuzi turimo, nta kimenyetso kigaragaza ko M23 ishaka kugaba ibitero ariko turi maso cyane, turi gukurikirana buri ntambwe M23 iri gutera.”
Uyu musirikare yasobanuye ko barindwi mu bagabye igitero ku ngabo z’u Burundi ahitwa Yerusalemu mu bilometero nka 13 uva Sake bafashwe, bashyikirizwa urwego ruhuriweho rw’akarere k’ibiyaga bigari kugira ngo rubakoreho iperereza.
Gen. Nyagah yagize ati: “Urwego ruhuriweho ruzabahata ibibazo, rumenye umutwe babarizwamo. Twebwe ntabwo duhata abantu ibibazo, ntabwo tubafunga kuko ntabwo dufite gereza. Twubaha ubusugire bw’ubutaka bwa RDC.”
Mu bihe by’amakimbirane ya RDC na M23, ingabo za EAC zifite ihuriro rikomeye ryo kutagira uruhande na rumwe zibogamiramo, zigakora gusa ibijyanye n’inshingano zahawe. Gusa, hari ubwo Abanyekongo, baba abashyigikiye Leta cyangwa uyu mutwe witwaje intwaro, batanyurwa n’ibyo zikora.



