Abashakanye cyangwa abitegura ku rushinga cyo kimwe na bamwe mu bakundana muri rusange usanga iyo bahuye bashaka kugaragaza ibyiyumviro byabo bakabigaragarisha bimwe mu bimenyetso harimo no gusomana .

Nubwo uyu muco wo gusomana, uteri usanzwe umenyerewe mu Rwanda rwo hambere, wari waramamaye kuva kera mu bindi bihugu cyane cyane hakurya y’amazi magari aho usanga bo babifashe nkibintu by’ubuzima bwa buri munsi.
Ubusanzwe hari ugusomana by’umuhango byo gusuhuzanya by’umuhango ariko na none hari ugusomana bizwi nk’ibyimbitse by’umugore n’umugabo cyangwa abakundana muri rusange ari nabyo tugiye kugarukaho.
Mu buryo bwo gusomana ku bo twavuze haruguru, bushobora kuba mu buryo butandukanye ariko nanone bigakorwa hari abahumirije abandi bagahitamo kubikora bareba.
Dore impamvu ukwiye kujya usoma umugore cyangwa umugabo wawe uhumirije
1-Bituma igikorwa kirimo gukorwa cyitabwaho
Niba wajyaga usoma mugenzi wawe ukanuye sibyiza kuko iyo uhumirije bituma wita kuri icyo gikorwa ngirana ukishimira urukundo n’uburyohe bwarwo.
2-Kunezerwa no kwisanzura
Nkuko iyo abantu benshi barimo kumva indirimbo ziryoheye amatwitwi cyangwa bari gusogongera ikintu runaka usanga bahumirije kugirango bumwe uburyohe bwacyo, ari nayo mpamvu no gusomana nk’igikorwa ngirana hagomba kubaho guhumiriza bityo abari muri icyo gikorwa bakanezerwa.
3-Kureka iminwa ikivugira
Nkuko bisanzwe bimenyerewe ko iminwa ikora akazi ko gusohora amagambo, akenshi iyo abakundana bari kumwe hari amagambo badashobora gusohora bitewe n’amarangamutima yabatwaye bityo rero bakareka ibikorwa bikivugira.
4-Kwirinda kidobya
Ibikorwa byose by’ingirakamarakamaro usanga ari ngombwa kwirinda kirogoya kugirango ibirimo gukorwa bigende neza. Cyo kimwe rero no gusomana ni byiza ko habaho guhumiriza kugirango hirindwe kuraranganya amaso bityo umuntu akaba yata intego.
5-Bituma habaho kwizerana
Umuntu wizera undi usanga aho yakujyana hose uramukurikira.Iyo rero muri ahantu nkaho hatuje hatari kidobya akemera guhumiriza bigaragaza ko aba yakugiriye ikizere kuburyo usanga unarwaye wamwizera akakurandata.


