ABATARASOREYE IBINYABIZIGA BYABO BASABWE KUTARENZA IMINSI 15

Itangazo ryose ku batarasoreye ibinyabiziga byabo

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kiramenyesha abasora bari ku mugereka w’iri tangazo ko bahawe igihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15), uhereye igihe iri tangazo risohokeye kugira ngo babe bamaze kwishyura ibirarane by’imisoro babereyemo Leta ikomoka ku binyabiziga byabo batasoreye. Umugereka urimo urutonde rw’abatarasoreye ibinyabiziga

Dore bimwe mu byo utazi ku ndwara yo kwibagirwa

37cerebralmatter2.jpg

Ibaze ufitanye inama n’umukoresha wawe ukibagirwa!Ibaze ufite ikizamini cy’akazi ariko ukibagirwa umunsi n’amasaha ugomba ku gikoreraho!Ibaze kuba ufite inkumi mugomba gusohokana ariko igategereza amaso agahera mu kirere wabyibagiwe . Izo ni zimwe mu ngero nyinshi zigaragaza ko ubusanzwe umuntu aba adakwiye kwibagirwa ibintu by’ingenzi mu gihe afite ubuzima buzima, ariko igitangaje n’uko abantu bahura n’ikibazo […]

Intare FC yanze gukina umukino wagombaga kiyihuza na Rayon Sports

Ikipe ya Intare FC yanze kwitabira umukino wo kwishyura wa â…› cy’irangiza cy’Igikombe cy’Amahoro wagombaga kiyihuza na Rayon Sports. Iyi kipe kuri uyu wa Gatatu yagombaga gusura Rayon Sports, mu mukino wo kwishyura w’Igikombe cy’Amahoro wagombaga guhuza amakipe yombi kuri Stade ya Bugesera. Intare FC mu ibaruwa iheruka kwandikira ubuyobozi bwa FERWAFA, yavuze ko itigeze […]

Musanze: Ubushinjacyaha bwakiriye dosiye y’umwarimu ushinjwa gusambanya umwana

Umusore w’umwarimu ukomoka mu Karere ka Burera akurikiranweho gusambanya umwana w’umukobwa utarageza imyaka y’ubukure . Ni icyaha Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko cyakozwe ku italiki 09 Mata 2023 mu gikorerwa mu Mudugudu wa Nyiraruhuha, Akagari ka Nyamugari, Umurenge wa Nemba, Akarere ka Burera aho uwo musore atuye. Uyu mwarimu usanzwe yigisha ku kigo […]

Nyamasheke: Mu myaka 2 urwibutso rwa Rwamatamu ruzaba rwubatse mu buryo bugezweho

Abayobozi banyuranye bifatanya n'abarokokeye mu cyahoze ari Rwamatamu kwibuka Abatutsi bahiciwe

Mu gihe abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rwamatamu, umurenge wa Gihombo, mu karere ka Nyamasheke, n’izindi zizavanwamo imibiri izarwimurirwamo binubiraga ubuto bwarwo bubuza imibiri y’ababo kuruhuka mu buryo bwisanzuye, ikanabamo ubukonje, nta n’ubusitani bibukiraho nk’uko babibona mu nzibutso zujuje ibisabwa, barizezwa ko mu myaka 2 ruzaba rwamaze kuvugururwa rukajyana n’igihe. […]

Ukraine iremeza ko yamaze kubona ubwirinzi bukataje bw’ibitero byo mu kirere bwa Patriot

wxjds4wzevn4dhf3pb7bbliof4.jpg

Minisitiri w’ingabo muri Ukraine yavuze kuri uyu wa Gatatu ko ubwirinzi bwo mu kirere buteye imbere bwa Patriot bwageze muri iki gihugu . Abayobozi ba Ukraine bamaze igihe kinini binginga abafatanyabikorwa babo ngo babahe intwaro zifite ikoranabuhanga riteye imbere zishobora kurasa misile z’abanzi kandi ingabo za Ukraine zimaze amezi menshi zitoreza muri Amerika no mu […]

Gutwita, kimwe mu biri kuvugwa ko byateye Zari gukora ubukwe mu muhezo

capture-87.png

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amakuru ko umuherwekazi Zari Hassan yakoze ubukwe mu ibanga n’umukunzi we Shakib Cham Lutaaya . Ibi byagaragaye mu mashusho Zari aherutse gushyira hanze agaragaza uyu mugabo amwambika impeta mu muhango wabereye mu gihugu cya Afurika y’Epfo. Ibikomeje kuvugwa byihutishije uyu mubyeyi w’abana 5, ni uko […]

Igiciro cya Kawunga ntikigomba kurenga 800Frw/kg, ku birayi amenshi ni 460

Abanyarwanda barasabwa gutanga amakuru ku warenga kuri ibi biciro

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yashyizeho ibiciro ntarengwa by’ifu y’ibigori, umuceri n’ibirayi mu rwego gukemura ikibazo cy’izamurwa ryabyo rikabije rikorwa n’abacuruzi mu buryo bwo gushaka inyungu nyinshi. Iyi Minisiteri isobanura ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe ku masoko atandukanye bikagaragara ko ibiciro bikabije, na nyuma y’inama yagiranye n’abafite aho bahurira n’ibiciro, yafashe icyemezo cyo gukura umusoro ku nyongeragaciro (TVA) […]

Abantu 800 bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho ibikorwa by’ubujura – Polisi

Polisi y’u Rwanda (RNP) yakajije umurego mu kurwanya ubujura kandi ita muri yombi abasore babarirwa mu magana bakekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi . Assistant Commissoner of Police (ACP) Desire Gumira, Umuyobozi wa Polisi mu gice cyo mu gihugu hagati, kuri uyu wa Mbere ushize yemeje ko hafashwe urubyiruko rufite hagati y’imyaka […]

Perezida wa FERWAFA yeguye

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Nizeyimana Mugabo Olivier ‘Cafu’, biravugwa ko yeguye ku mirimo ye. Amakuru y’iyegura rya Cafu wari umaze imyaka hafi ibiri ayobora FERWAFA yatangiye kuvugwa ku manywa yo kuri uyu wa Gatatu. Perezida wa FERWAFA mu ibaruwa yandikiye abanyamuryango b’iri shyirahamwe, yavuze ko yahisemo kwegura ku bw’impamvu zimukomereye afite zituma […]

MINEDUC yakuyeho agahimbazamusyi ababyeyi bageneraga abarimu

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko yamaze kuvanaho amafaranga y’agahimbazamusyi ababyeyi bageneraga abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye ya Leta. Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yatangaje ko iki cyemezo cyo gukuraho amafaranga y’agahimbazamusyi k’umwarimu cyafashwe, nyuma yo kugaragaramo akajagari. Yavuze ko hari ibigo byishyuzaga ababyeyi asaga Frw 150,000; ibyasaga nk’umuzigo kuri bo. Minisitiri w’Uburezi kandi yatangaje ko […]

Neymar mu byishimo by’uko umukunzi we atwite

capture11.png

Umukinnyi w’ikipe ya Paris saint Germain Neymar n’umukunzi we batangaje ko mu minsi iri imbere bitegura kuzibaruka imfura yabo . Uyu musore mu ntangiro z’icyi cyumweru aherutse gushyira ku rubuga rwa Instagram amafoto y’uruhererekane y’umukunzi we Bruna Biancardi amugaragaza ko amutwitiye umwana w’imfura yabo ariko akaba ari uwa kabiri kuri Neymar. Aya mafoto agaragaza Neymar […]

Burundi: Minisitiri w’umutekano yemeje ko Gen. Bunyoni arimo gushakishwa

sf.jpg

Minisitiri w’umutekano n’ibibazo by’imbere mu gihugu w’u Burundi, Martin Niteretse, yemeje ko uwahoze ari minisitiri w’intebe, Alain Guillaume Bunyoni, yaburiwe irengero yongeraho ko arimo gushakishwa . Ibi minisitiri Niteretse yabitangaje kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umunsi umwe havuzwe ko Gen. Guillaume Bunyoni, wirukanwe ku mwanya wa minisitiri w’Intebe muri Nzeri umwaka ushize […]

Gen. Al Burhan yahaye gasopo amahanga akomeje kwivanga mu bibazo bya Sudani

Gen. Abdel Fattah Abdelrahman al-Burhan uyoboye Sudani mu buryo bw’inzibacyuho, yahaye gasopo amahanga ayasaba kwirinda kwivanga mu bibazo igihugu cye gifite. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Sudani mu itangazo yasohoye mu ijoro ryakeye, yashimangiye ko amakimbirane Ingabo z’iki gihugu zifitanye n’umutwe witwara gisirikare wa RSF ari “ibibazo by’imbere mu gihugu bigomba guharirwa abanya-Sudani mu rwego rwo […]

Dr Kanimba arasaba abagiraneza ubufasha, akajya kwivuza

Dr Vincent Kanimba, umuganga uzobereye mu kuvura indwara zo mu myanya y’ibanga, wakoreye ibitaro birimo CHUK kuva mu mwaka w’1994 n’ibyitiriwe Umwami Faisal, arasaba abagiraneza kumufasha, akajya kwivuza indwara amaranye imyaka itatu. Dr Kanimba arwaye indwara yitwa Parkinson ihungabanya ubwonko yamufashe tariki ya 21 Gashyantare 2020 ubwo yari avuye gushyingura umubyeyi we (nyina) ku irimbi […]

Inama y’abaminisitiri b’ingabo bo muri EAC yagombaga kubera i Goma yasubitswe

capture-36.jpg

Inama y’abaminisitiri b’ingabo bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yagombaga guteranira i Goma kuri uyu wa Gatatu yasubitswe . Iyi nama yagombga kubera mu Mujyi wa Goma, Umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yimuriwe ku kindi gihe kitatangajwe. Icyakora inama y’abagaba bakuru b’ingabo bo […]

Uganda: Undi muminisitiri yagejejwe mu rukiko azira amabati y’abatishoboye bo muri Karamoja

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwa bya Karamoja, Agnes Nandutu yageze mu rukiko rushinzwe kurwanya ruswa muri Kololo, mu Mujyi wa Kampala nyuma y’ifatwa rye kuri uyu wa Kabiri ushize kubera kunyereza amabati yari agenewe abaturage batishoboye bo mu Karere ka Karamoja . Ari ku rutonde rurerure rw’abaminisitiri n’abadepite barimo gukorwaho iperereza ku kibazo cy’amabati cyatumye […]

Gen. Kainerugaba yahuriye na Gen. Kayihura i Kabale

Gen. Kainerugaba ubwo yamurikaga ubu bwato

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni akaba n’umujyanama we mu bikorwa byihariye by’igisirikare, Gen. Muhoozi Kainerugaba yahuriye na Gen. Kalekezi Kayihura i Kabale ku munsi igitaramo cy’Abanya-Uganda n’Abanyarwanda ‘Rukundo Egumeho/Urukundo Rugumeho’ kiri bubereho. Gen. Kaineruga yageze i Kabale kuri uyu wa 18 Mata 2023, yakiranwa urugwiro n’abamushyigikiye biganjemo abayoboke b’ihuriro rya ‘MK Movement’. Mu byo yabanje […]

Ese wowe usomana uhumirije cyangwa uba ukanuye? Kurikiza izi nama

bbbb-4.jpg

Abashakanye cyangwa abitegura ku rushinga cyo kimwe na bamwe mu bakundana muri rusange usanga iyo bahuye bashaka kugaragaza ibyiyumviro byabo bakabigaragarisha bimwe mu bimenyetso harimo no gusomana . Nubwo uyu muco wo gusomana, uteri usanzwe umenyerewe mu Rwanda rwo hambere, wari waramamaye kuva kera mu bindi bihugu cyane cyane hakurya y’amazi magari aho usanga bo […]

RDC yatangaje umubare w’imitwe yitwaje intwaro itunze ku butaka bwayo

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko itunze imitwe yitwaje intwaro 266 ikorera mu burasirazuba bwayo. Byatangajwe na Tommy Tambwe Ushind ukuriye gahunda yo kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abayihozemo (P-DDRCS). Yavuze ko mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri Congo harimo 252 ikomoka imbere mu gihugu na 14 ikomoka mu […]

Museveni yamuritse kajugujugu ya mbere yakorewe muri Uganda

Iyi ndege mbere y'uko isohoka mu ruganda rwa Nakasongola

Perezida akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo za Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, kuri uyu wa 18 Mata 2023 yayoboye igikorwa cyo kumurika kajugujugu y’intambara yo mu bwoko bwa Mi-24 yakorewe muri iki gihugu. Iyi ndege yakorewe/yateranyirijwe mu ruganda rwa gisirikare rwa Nakasongola, bigizwemo uruhare n’abatekinisiye mu ngabo za Uganda n’Abarusiya. Ubwo yamurikaga iyi ndege, Perezida Museveni yashimye […]

Bob Rugurika ushakishwa n’u Burundi aravugwaho imikoranire ya hafi na Gen. Bunyoni

Bivugwa ko Bunyoni yahungiye muri Tanzania

Umunyamakuru Bob Rugurika uyobora radiyo RPA (Radio Publique Africaine) ikorera mu buhungiro, aravugwaho gukorana bya hafi na Gen. de Pol. Alain Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi. Uyu munyamakuru ari ku rutonde rw’abantu 34 Leta y’u Burundi imaze imyaka myinshi ishakisha, ibakurikiranyeho uruhare mu kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza muri Gicurasi 2015. Ikinyamakuru […]

Uruzinduko Perezida Kagame yasoje i Conakry rwasize iki?

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yaraye asoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri yagiriraga i Conakry mu murwa mukuru wa Bénin. Ni uruzinduko rwa kabiri Umukuru w’Igihugu yagiriraga muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika nyuma y’urwo yaherukaga kuhagirira muri 2016. Ibihe by’ingenzi byaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame i Conakry Ku mugoroba wo ku wa Mbere […]