Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yaraye asoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri yagiriraga i Conakry mu murwa mukuru wa Bénin.
Ni uruzinduko rwa kabiri Umukuru w’Igihugu yagiriraga muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika nyuma y’urwo yaherukaga kuhagirira muri 2016.
Ibihe by’ingenzi byaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame i Conakry
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 17 Mata ni bwo Perezida Paul Kagame yageze i Conakry, mu ruzinduko rw’amateka ku banya-Guinée yatangiye akubutse muri Guinée-Bissau.
Ni uruzinduko rw’amateka ku banya-Guinée bari bakereye kwakira Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, bijyanye no kuba ari we wa mbere wari usuye igihugu cyabo kuva muri Nzeri 2021 ubwo Col Mamadi Doumbouya ukiyoboye by’inzibacyuho yahirikaga ku butegetsi Alpha Condé wari uyoboye Guinée kuva muri 2010.
Iyi Coup d’à‰tat yatumye Guinée isa n’iciwe mu mahanga, ahanini kubera ibihano yagiye ifatirwa birimo n’ibyo yafatiwe n’Umuryango w’Ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba (CEDEAO).
Perezida Kagame akigera ku kibuga cy’indege cyitiriwe Ahmed Sékou TOURà‰ i Conakry yakiriwe na Colonel Doumbouya ari na we wari waramutumiriye gusura igihugu cye.
Ni Perezida Kagame wavuze ko yishimiye gusura Guinée-Conakry, bijyanye no kuba yari amaze igihe yifuza gusura abaturage b’iki gihugu.
Umunsi wa kabiri w’uruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu waranzwe n’akazi kenshi.
Ni nyuma yo kuwutangirira mu Ishuri rya Gisirikare ryitwa prytanée militaire de Guinée, aho yasuye abana bato baturutse mu turere 30 tugize Guinée bamaze igihe bahategurirwa kuzavamo abayobozi b’ejo hazaza.
Perezida Kagame yagejeje kuri aba bana ijambo ribaremamo icyizere, mbere yo gukomereza gahunda y’uruzinduko rwe mu gace ka Kagbelen aho we na Perezida wa Guinée-Bissau batashye iteme ryamwitiriwe.
Ni iteme rihuza Umujyi wa Conakry n’indi mijyi itandukanye ya Guinée, rikaba rifite uburebure bwa metero zisaga 100.
Mu masaha y’umugoroba Perezida Kagame na Doumbouya bahuriye ahitwa Case de la Bellevue, ahasinyiwe amasezerano agamije ubufatanye mu ngeri no mu by’ikoranabuhanga hagati y’u Rwanda na Guinée-Conakry.
Umuhango wo gushyira umukono kuri aya masezerano wakurikiwe n’ikiganiro abakuru b’ibihugu byombi bagiranye n’itangazamakuru.
Byari mbere y’uko Colonel Mamadi Doumbouya yakira ku meza Perezida Paul Kagame n’itsinda ry’abayobozi b’u Rwanda bamuherekeje.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame rwasigiye iki Abanya-Guinée n’Abanyarwanda?
Amasezerano yashyizweho umukono hagati y’u Rwanda na Guinée-Conakry ari mu by’ingenzi uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame i Conakry rwasize.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umukuru w’igihugu yagaragaje ko ubufatanye bw’ibihugu byombi ari ingenzi kuko nta gihugu cyabasha kwigeza ku iterambere uwumwe.
Ati: “Nta muntu n’umwe wigira ku buryo yagera ku byo ashaka abyifashijemo. Ni yo mpamvu ubufatanye mu bintu byose ari ingenzi cyane.”
Kagame kandi yagaragaje ko “gusangira ubumenyi n’ubunararibonye nk’abanyafurika n’abandi bafatanyabikorwa hirya no hino ku Isi, birakenewe cyane kandi ni ingenzi. Tubikora ngo dufashe abaturage bacu kubaho ubuzima bwiza kandi butanga umusaruro.”
Guinée biciye muri Perezidansi yayo iheruka gutangaza ko ifite byinshi yifuza kwigira ku Rwanda “rumaze kuba icyitegererezo muri Afurika” nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi rwanyuzemo.
Minisitiri w’Itumanaho muri Guinée akanaba Umuvugizi wa Guverinoma, Ousmane Gaoual Diallo, aheruka kuvugira kuri Televiziyo y’Igihugu ko Guinée yifuza kwigira ku Rwanda “imikorere myiza, umuhate ndetse n’igitsure” ndetse n’uko rushobora gucunga umutungo kamere muke ku bw’inyungu z’abaturage.
Yavuze kandi ko bifuza kwigira ku Rwanda uburyo rwimakaje ikoranabuhanga, bijyanye no kuba abona rwarabasize cyane.
Kugeza ubu Guinée-Conakry isa n’iyabaye igicibwa mu mahanga kubera ibihano birimo n’ibyo yafatiwe na CEDEAO kubera Coup d’à‰tat yakorewe Prof Alpha Condé.
Minisitiri Diallo aganira n’itangazamakuru kuri Uyu wa Kabiri yavuze ko “uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Guinée ni intangiriro y’urugendo rukomeye rwa dipolomasi igiye kuza mu minsi iri imbere.”


