wxjds4wzevn4dhf3pb7bbliof4.jpg

Ukraine iremeza ko yamaze kubona ubwirinzi bukataje bw’ibitero byo mu kirere bwa Patriot

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ingabo muri Ukraine yavuze kuri uyu wa Gatatu ko ubwirinzi bwo mu kirere buteye imbere bwa Patriot bwageze muri iki gihugu .

Abayobozi ba Ukraine bamaze igihe kinini binginga abafatanyabikorwa babo ngo babahe intwaro zifite ikoranabuhanga riteye imbere zishobora kurasa misile z’abanzi kandi ingabo za Ukraine zimaze amezi menshi zitoreza muri Amerika no mu Burayi gukoresha izi ntwaro.

Minisitiri w’ingabo muri Ukraine, Oleksii Reznikov, yanditse kuri Twitter agira ati: “Uyu munsi, ikirere cyiza cyacu cya Ukraine kirushijeho kugira umutekano kubera ko uburyo bw’ubwirinzi bwo mu kirere Patriot air defense systems bwageze muri Ukraine.” “Abashinzwe kurinda ikirere cyacu bazizobereye vuba bishoboka. Kandi abafatanyabikorwa bacu bakomeje ijambo ryabo.”

wxjds4wzevn4dhf3pb7bbliof4.jpg

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nk’uk iyi nkuru dukesha VOA ivuga, abayobozi ba Ukraine bavuze ko u Burusiya bwagabye ibitero by’indege zitagira abapilote ijoro ryose mu karere ka Odesa gaherereye mu majyepfo ya Ukraine.

Yuri Kruk, ukuriye ubuyobozi bw’ingabo za Ukraine mu karere ka Odesa, yavuze ko indege zitagira abaderevu zateje inkongi y’umuriro mu kigo cy’ibikorwaremezo, ariko ko nta bantu zahitanye.

U Burusiya bwakoresheje cyane drone mu kugaba ibitero muri Ukraine, ibyinshi byibasira ibikorwaremezo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *