Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yashyizeho ibiciro ntarengwa by’ifu y’ibigori, umuceri n’ibirayi mu rwego gukemura ikibazo cy’izamurwa ryabyo rikabije rikorwa n’abacuruzi mu buryo bwo gushaka inyungu nyinshi.
Iyi Minisiteri isobanura ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe ku masoko atandukanye bikagaragara ko ibiciro bikabije, na nyuma y’inama yagiranye n’abafite aho bahurira n’ibiciro, yafashe icyemezo cyo gukura umusoro ku nyongeragaciro (TVA) ku ifu y’ibigori n’umuceri.
Aya mabwiriza avuga ko ibi biribwa bizajya bigurisha ku biciro ntarengwa bikurikira:
Ibigori n’umuceri
- Ibigori bihunguye ntibigomba kugurishwa Frw arenze cyangwa ari munsi ya 500 ku kilo.
- Ifu y’ibigori (kawunga) ntigomba kugurishwa Frw arenze cyangwa ari munsi ya 800 ku kilo.
- Ikilo cy’umuceri w’intete ngufi (kigori) ntikigomba kugurishwa Frw arenze cyangwa ari munsi ya 820 ku kilo.
- Ikilo cy’umuceri w’intete ndende ntikigomba kugurishwa Frw arenze cyangwa ari munsi ya 850 ku kilo.
- Ikilo cy’umuceri wa Basmati ntikigomba kugurishwa Frw arenze cyangwa ari munsi ya 1455 ku kilo.
Ibirayi
Ku giciro gihabwa umuhinzi:
- Ikilo cy’ibirayi bya Kinigi ntikigomba kugurishwa Frw ari munsi cyangwa arenze 400.
- Ikilo cy’ibirayi bya Kirundo ntikigomba kugurishwa Frw ari munsi cyangwa arenze 380.
- Ikilo cy’ibirayi bya Twihaze ntigomba kugurishwa Frw ari munsi cyangwa arenze 370.
- Ikilo cy’ibirayi bya Peko ntigomba kugurishwa Frw ari munsi cyangwa arenze 350.
Igiciro ku masoko:
- Ikilo cy’ibirayi bya Kinigi ntigomba kugurishwa Frw ari munsi cyangwa arenze 460.
- Ikilo cy’ibirayi bya Kirundo ntigomba kugurishwa Frw ari munsi cyangwa arenze 440.
- Ikilo cy’ibirayi bya Twihaze ntigomba kugurishwa Frw ari munsi cyangwa arenze 430.
- Ikilo cy’ibirayi bya Peko ntigomba kugurishwa Frw ari munsi cyangwa arenze 410.



