Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni akaba n’umujyanama we mu bikorwa byihariye by’igisirikare, Gen. Muhoozi Kainerugaba yahuriye na Gen. Kalekezi Kayihura i Kabale ku munsi igitaramo cy’Abanya-Uganda n’Abanyarwanda ‘Rukundo Egumeho/Urukundo Rugumeho’ kiri bubereho.
Gen. Kaineruga yageze i Kabale kuri uyu wa 18 Mata 2023, yakiranwa urugwiro n’abamushyigikiye biganjemo abayoboke b’ihuriro rya ‘MK Movement’. Mu byo yabanje gukora harimo kumurika ubwato butabara abarwayi bukorera mu kiyaga cya Bunyonyi.

Gen. Kayihura wayoboye Polisi ya Uganda kugeza mu 2018, hamwe n’abanyacyubahiro batandukanye, bamaze kugera i Kabale, ahabera iki gitaramo cyo kwishimira ifungurwa ry’imipaka y’u Rwanda na Uganda, by’umwihariko uwa Gatuna, ryabaye mu mwaka ushize.
Byagaragaye ko Gen. Kainerugaba yahuye na Gen. Kayihura, barasuhuzanya ndetse banifotozanya ifoto y’urwibutso mbere yo kwerekeza ku kibuga cy’ishuri ryisumbuye rya Kigezi kiberaho iki gitaramo mu mwanya uri imbere.
Ubusanzwe, Gen. Kayihura afite dosiye isinziriye mu butabera bwa Uganda, aho akurikiranweho ibyaha birimo gushimuta abantu. Tariki ya 21 Ukuboza 2021, Gen. Kainerugaba yasabye Perezida Museveni kumubabarira.
Icyo gihe, Gen. Kainerugaba yagize ati: “Gen. K Kayihura yabaye umwe mu bakada bihariye mu myaka y’1990 batumye dukorera igihugu cyacu. Abandi ni ba nyakwigendera, Gen. Mayombo na Kazini. Niba yarakoze amakosa, tumukosore dukoresheje uburyo bw’impinduramatwara. Ndasaba Umugaba w’Ikirenga kumubabarira no kumugorora.”
Tariki ya 23 Mata 2022, Gen. Kayihura yizihije isabukuru y’amavuko ya Gen. Kainerugaba mu buryo budasanzwe, aho yirukanse ibilometero 21. We n’itsinda ry’abo bari kumwe barimo abasirikare bamurinda baririmbaga bati: “Songa mbele, songa mbele Mzee MK.”






