capture-36.jpg

Inama y’abaminisitiri b’ingabo bo muri EAC yagombaga kubera i Goma yasubitswe

Sangiza iyi nkuru

Inama y’abaminisitiri b’ingabo bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yagombaga guteranira i Goma kuri uyu wa Gatatu yasubitswe .

Iyi nama yagombga kubera mu Mujyi wa Goma, Umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yimuriwe ku kindi gihe kitatangajwe.

Icyakora inama y’abagaba bakuru b’ingabo bo muri ibi bihugu bigize EAC yo iraterana kuri uyu munsi, itariki 19 Mata 2023, ibere i Goma nk’uko aya makuru dukesha Umuyobozi w’urubuga Afrikarabia, Christophe Rigaud avuga.

capture-36.jpg

Ku murongo w’ibyigwa muri iyi nama, aba bagaba b’ingabo barongera gusuzuma ishyirwa mu bikorwa rya manda y’ingabo zoherejwe mu burasirazuba bwa Congo no kureba niba manda yazo yakongererwa igihe cyangwa ubutumwa bwabo bugahagarikwa.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru kuwa Mbere ushize, Umugaba mukuru w’ingabo za EAC zoherejwe mu burasirazuba bwa Congo guhagarikira ihagarikwa ry’imirwano hagati ya FARDC na M23, yatangaje ko manda yabo ari amezi 6 ishobora kuvugururwa gatatu.

Gen. Jeff Nyagah yagize ati: “manda y’ingabo z’akarere (EACRF) mu gihugu ni amezi 6 ashobora kongerwa inshuro 3. Isuzuma ry’ibihugu bigize uyu muryango rigomba gukurikira kugira ngo hafatwe umwanzuro wo kuyivugurura cyangwa kutayongera, ”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *