Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amakuru ko umuherwekazi Zari Hassan yakoze ubukwe mu ibanga n’umukunzi we Shakib Cham Lutaaya .
Ibi byagaragaye mu mashusho Zari aherutse gushyira hanze agaragaza uyu mugabo amwambika impeta mu muhango wabereye mu gihugu cya Afurika y’Epfo.

Ibikomeje kuvugwa byihutishije uyu mubyeyi w’abana 5, ni uko ngo ashobora kuba atwite undi mwana bityo akaba adashaka ko azabyara nta birori by’ubukwe akoze.Gusa ariko kandi hari andi makuru avuga ko yaba yarasembuwe n’undi mukirekazi w’umunya Kenya Akothee nawe uherutse gukora ubukwe.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakimara kubona amashusho yaba bombi batangiye kuvuga amagambo atandukanye bavuga ko uyu mugabo ari umwana ugereranyije na Zari kuko amurusha imyaka 12.

Ubu bukwe bubaye mu gihe ngo Lutaaya yari aherutse kujyana Zari kumwereka ababyeyi ariko ngo ntibagira icyo bamunengaho haba mu bwiza cyangwa nubukure, ari naho ahera avuga ko abantu atababuza kuvuga ibyo bashaka.
Zari ashatse undi mugabo nyuma y’uko yatandukanye n’umuhanzi w’umutanzaniya Diamond platnumz ndetse banabyaranye abana 2 biyongeraga ku bandi 3 yari yarabyaranye na Ivan Semwanga ,mu gihe ibi bivugwa ko yaba atwite undi mwana yaba abaye uwa 6 kandi atangaza ko azakomeza kubyara abandi.


